Guhera igihe intambara ikomeye yatangiriye mu ijuru kugeza ubu, hagiye haboneka amatsinda abiri gusa. Ukwigomeka kwa Lusiferi mu ijuru, kwateje amakimbirane hagati ye na Kristo, no hagati y’abamarayika bamuyobotse n’abamarayika bagumye ku ruhande rw’Imana. Uko guhabana kw’impande ebyiri kwakomeje kubaho kugeza n’ubu. Hagati ya Kristo na satani hari urugamba rukomeye, kandi nta muntu ubasha kuruhagarika kugeza igihe Imana ubwayo izashyiraho iherezo ry’iyi ntambara. Nyuma yo gucibwa mu ijuru akajugunywa mu isi, satani yarakariye ubwoko bw’Imana. Mu murima wa Edeni, ni ho yariganirije abakurambere bacu abatera kwigomeka ku mategeko y’Imana. Kuva ubwo umuntu yari aherereye mu ruhande rwa satani.

Binyuze mu nama y’agakiza, Imana yateganyirije umuntu wari wacumuye uburyo bwo gusubizwa ubutware yanyazwe n’Umwanzi. Abajyiye bayoboka gahunda yashyizweho n’Imana mu kwiyunga n’umuntu, bajyiye bahangana n’abahitagamo kwigomeka bagakurikira inzira y’umwanzi. Kayini na Abeli ni urugero rwambere rugaragaza uko guhabana kw’abaramya Imana by’ukuri n’abaramya satani. Abeli yahisemo kumvira Imana atamba igitambo kiva amaraso nk’igihamya cy’uko yemera igitambo cy’impongano cya Kristo naho Kayini we yasuzuguye Imana atamba uko ashaka ntiyemerwa. Yashimishijwe no gukizwa n’ibiva mu mihati y’amaboko ye aho gukurikiza itegeko ry’Imana. N’ubwo bose bari bubatse ibicaniro bisa kandi bagashyiraho inkwi kimwe, itandukaniro ryabo ryagaragariye gusa ku gitambo bari gutamba. Ikibazo nticyari urutambiro ubwarwo, ahubwo ikibazo cyari gishingiye ku gutamba bakurikije itegeko ry’Imana.

Aya mateka ababaje y’abakurambere bacu, yagiye ahererekanywa mu bisekuruza byakurikiyeho kugeza n’uyu munsi. Abayoboka Imana basenga bakurikije amategeko yayo kandi bakizera n’impongano yatanzwe i Karuvali, mu gihe irindi tsinda naryo rigaragara nk’irifite umuhati mu gusenga Imana ariko rikishingikiriza ku mihati yabo gusa. Gusenga kwabo ntigukurikiza amabwiriza y’ijuru, icyo bapfa ni ugusenga gusa. Nyamara nk’uko Imana itigeze yemera ituro rya Kayini, ni ko n’iyi misengere Imana idashobora kuyemera. Umunyamigani yatura ibyabo ati: “Uwiziba amatwi ngo atumva amategeko, gusenga kwe na ko ni ikizira.”(Imigani 28:9). Yesaya na we yunga muri aya magambo ati: “Nimusange amategeko y’Imana n’ibiyihamya. Ntibatavuga ibihwanye n’iryo jambo, nta museke uzabatambikira.”(Yesaya 8:20).

Ni yo mpamvu gahunda zose zo gusenga zitirirwa idini runaka zidashobora kugira agaciro mu maso y’Imana, igihe hariho kwirengagiza nkana kw’abakora izo gahunda. Umuhanuzi Yesaya, yongera kuduhishurira uko Imana ifata gahunda zitwa ko ari izo kuramya Imana nyamara zivanze no kwica amategeko y’Imana. “Nimwumve ijambo ry’Uwiteka, mwa batware b’i Sodomu mwe, mutege amatwi mwumve amategeko y’Imana yacu, mwa bantu b’i Gomora. “Ibitambo byanyu bitagira ingano muntambira bimaze iki?” Ni ko Uwiteka abaza. “Mpaze ibitambo by’amasekurume y’intama byoswa n’urugimbu rw’amatungo abyibushye, kandi sinishimira amaraso y’inka n’ay’abana b’intama cyangwa ay’amasekurume y’ihene. Iyo muza kunshengerera, ni nde uba wababwiye ko muza kundibatira urugo? Ntimukongere kuntura amaturo atagira umumaro, imibavu ni ikizira kuri jye, imboneko z’amezi n’amasabato no guteranya amateraniro ndabirambiwe, ibyaha bivanze no guterana kwera bikurweho. Imboneko z’amezi n’iminsi mikuru byanyu mwategetswe umutima wanjye urabyanga, birananiye ndushye kubyihanganira. 15Nimutega ibiganza nzabima amaso, ndetse nimusenga amashengesho menshi sinzayumva, ibiganza byanyu byuzuye amaraso.”(Yesaya 1:10-15).

Biratangaje kubona gahunda zari zarashyizweho n’Imana zo gutamba ibitambo, zisigara zimeze nk’izidafite agaciro mu maso y’Imana. Ikibazo nticyari gahunda ubwayo, ahubwo ni uko ababikoraga bari barateye Imana umugongo binyuze mu gusiribanga amategeko yayo, barangiza bakaza mu rusengero rw’Uwiteka nk’abaje kumuramya kandi baramuteye umugongo kera. Ni yo mpamvu nshuti muvandimwe usoma ubu butumwa ngira ngo nkumenyeshe ko Imana ititaye ku masengesho y’amahomvu, adashyitse kandi atavuye ku mutima. Igihe twica amategeko yayo nkana ntishobora kutwumva. Imana itwihanganira mu bujiji bwacu, ariko iyo kujijwa kuvuyeho hakurikiraho ibihano.

Ndagira ngo uyu mwanya tuwufate twerekeze intekerezo zacu ku mateka y’itorero ry’Imana by’umwihariko itorero riheruka. Nk’uko twamaze kubibona ko ku isi hariho amatsinda abiri gusa (Kristo n’abayoboke be na satani n’abayoboke be), turaba twibaza itorero ry’Imana ry’ukuri iryo ari ryo muri iki gihe ku isi hari amadini yitirirwa Kristo arenga ibihumbi mirongo itatu na bitatu (33,000). Birumvikana ko ari umubare mwinshi, kandi hanze aha hari umurongo mugari umenyerewe uvuga ko buri wese mu itorero rye agomba kuba uwejejwe muri ryo, kandi ko nta torero rizaburamo umugeni. Ariko se izi mvugo ni nde uzishyiraho? Mbese ni Bibiliya yazigaragaje? Cyangwa ni icyanzu satani yaciriye abantu kugira ngo babone uko bica amategeko y’Imana ariko bakagaragara nk’abahugiye muri gahunda ziswe izo kuramya Imana? Muri iyi nyandiko turaba dusubiza ibi bibazo twifashishije Bibiliya, kandi turagaragaza uburyo muri aya madini yose akubiye mu matsinda abiri gusa (abayoboka Kristo n’abayoboka satani).

Bibiliya yagiye ikoresha imvugo shusho ku magambo amwe n’amwe cyane cyane ay’ubuhanuzi yifuza gusobanura ikintu runaka. Ijambo “Umugore”  ryakoreshejwe kenshi mu gusobanura itorero. Abahanuzi nka Yesaya, Yeremiya, Ezekiyeli, Hoseya n’abandi batandukanye bagiye bahabwa ubutumwa buvuga ku ishyanga rya isirayeli nk’umugore. “ ‘Uwiteka aguhamagaye nk’umugore w’igishubaziko ufite agahinda mu mutima, nk’umugore wo mu busore iyo asenzwe.’ Ni ko Imana yawe ivuga.” (Yesaya 54:6). “Uwiteka aravuga ati “Dore iminsi izaza, nzasezerana isezerano rishya n’inzu ya Isirayeli n’inzu ya Yuda, 32ridakurikije isezerano nasezeranye na ba sekuruza, ku munsi nabafataga ukuboko nkabakura mu gihugu cya Egiputa. Rya sezerano ryanjye bararyishe nubwo nari umugabo wabo wabirongōreye.”(Yeremiya 31:31,32).

Umugaragu w’Imana Pawulo na we yagaragaje iby’izi mvugo shusho muri ubu buryo: “Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu, kuko umugabo ari we mutwe w’umugore we, nk’uko Kristo ari umutwe w’Itorero ari ryo mubiri we, ni na we Mukiza waryo. Ariko nk’uko Itorero rigandukira Kristo, abe ari ko abagore bagandukira abagabo babo muri byose.  Bagabo, mukunde abagore banyu nk’uko Kristo yakunze Itorero akaryitangira 26ngo aryeze, amaze kuryogesha amazi n’ijambo rye aryishyīre rifite ubwiza, ridafite ikizinga cyangwa umunkanyari cyangwa ikintu cyose gisa gityo, ahubwo ngo ribe iryera ridafite inenge…Ibyo ni ubwiru bukomeye cyane, ariko ibyo mvuga byerekeye kuri Kristo n’Itorero.” (Abefeso 5:22-32). Aha turabona ko umugabo afata inshingano nk’umutwe w’urugo nk’uko Kristo afite inshingano nk’umutwe w’itorero. Biryo rero umugore ahagarariye itorero rya Kristo, mu gihe umugabo we ahagarariye Kristo.

Ibi biduha urufunguzo rwo gusobanukirwa n’igice cya cumi na kabiri (12) n’icya cumi na karindwi (17) cy’Ibyahishuwe, kuko ari byo biduhishurira  itorero ry’Imana ryo mu minsi iheruka, n’itorero ryatakaje ukwera kwaryo rikifatanya n’umwanzi kandi rikazaba ari ryo rizatsembaho abana b’Imana nk’uko Kayini yishe murumuna we Abeli.

Umugore wo mu byahishuwe 12

Ikimenyetso gikomeye kiboneka mu ijuru, mbona umugore wambaye izuba, ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye, ku mutwe yambaye ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri, kandi yari atwite. Nuko atakishwa no kuramukwa, ababazwa n’ibise. Mu ijuru haboneka ikindi kimenyetso, mbona ikiyoka kinini gitukura gifite imitwe irindwi n’amahembe cumi, no ku mitwe yacyo gifite ibisingo birindwi. Umurizo wacyo ukurura kimwe cya gatatu cy’inyenyeri zo ku ijuru, uzijugunya mu isi. Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe. 5 Abyara umwana w’umuhungu uzaragiza amahanga inkoni y’icyuma. Umwana we arasahurwa ajyanwa ku Mana no ku ntebe yayo. 6Uwo mugore ahungira mu butayu aho afite ahantu yiteguriwe n’Imana, kugira ngo bamugaburirireyo kumara iminsi igihumbi na magana abiri na mirongo itandatu.”(Ibyahishuwe 12:1-6).

Imvugo shusho za gihanuzi zakoreshejwe muri iyi mirongo, Bibiliya izitangira ubusobanuro ku buryo nta ngorane yaboneka mu kumenya ubusobanuro nyakuri bw’ubu buhanuzi. Twamaze kubona ko umugore mu buhanuzi ahagarariye itorero. Iyo Bibiliya ikoresheje umugore w’imico myiza, umwari cyangwa umugeni, iba ivuga itorero rya Kristo (2 Abakorinto 11:2). Iyo ivuze umugore wa Malaya, iba ivuga itorero ryononekaye rigata ukwera kwaryo kubwo kwihuza n’isi, no gushaka ubufasha mu buyobozi bwa Leta z’isi ( Ezekiyeli 23:2-4; Ibyahishuwe 17:3-6,15,18). Izuba rishushanya ubutumwa bwiza bw’isezerano rishya buhishura Kristo we mucyo w’isi; Zuba ryo gukiranuka (Yohana 8:12; 12:46). Ukwezi ni ikimenyetso gihagarariye isezerano rya kera. Nk’uko ukwezi gutanga umucyo gukomora ku zuba, ni ko ibyo mu isezerano rya kera birabagirana umucyo wo mu isezerano rishya, kuko byari igicucu cy’irishya. Ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri (12) rihagarariye itsinda ry’intumwa cumi n’ebyiri (12) zazunguye umurimo wa Kristo. Rihagarariye kandi imiryango cumi n’ibiri ya Isirayeli, ishyanga ryatoranyijwe n’Imana kandi rikabitswa ibyavuzwe n’Imana. Ikiyoka gihagarariye bwa mbere satani (Ibyahishuwe 12:9). Bwa kabiri ikiyoka gihagarariye ubutegetsi bwa Roma mpagani kuko ari bwo satani yakoreyemo mu kurwanya ingoma y’Imana. Ikiyoka ari cyo satani cyashoje intambara mu ijuru, kimanurayo kimwe cya gatatu cy’abamarayika bajugunywana nacyo. “Cya kiyoka kinini kiracibwa, ari cyo ya nzoka ya kera yitwa Umwanzi na Satani, ari cyo kiyobya abari mu isi bose. Nuko kijugunywa mu isi, abamarayika bacyo bajugunyanwa na cyo.”(Ibyahishuwe 12:9).

Umugore wambaye ubwiza burabagirana nk’izuba, tubona neza ko ashushanya itorero ryo mu gihe cya Gikristo. Ukwezi kwari munsi y’ibirenge bye nk’ikimenyetso cy’uko ibihe by’isezerano rya kera byari birangiye, itorero ryiteguye kwakira umucunguzi w’isi. Ni itorero ryari riyobowe  n’intumwa cumi n’ebyiri, ari byo bihagarariwe n’ikamba ry’inyenyeri cumi n’ebyiri. Uyu mugore yari atwite ari ku bise. Itorero ryiteguraga kwakira umukiza. Kristo yari agiye kuvukira mu isi, kugira ngo acungure abanyabyaha. Nyamara habonetse inkuru y’inshamugongo. “Icyo kiyoka gihagarara imbere y’uwo mugore waramukwaga, kugira ngo namara kubyara gihereko kirye umwana we kimutsōtsōbe ”(Ibyahishuwe 12:4). Mu gihe cyo kuvuza impundu kw’abatuye isi kubera ukuvuka kw’igikomangoma cy’amahoro, satani yenyenyezaga uburakari bwe bukaze, kugira ngo abone uko ahitana umukiza. Nyuma yo gutsindwa mu ijuru akajugunywa mu isi, yari akizeye ko ashobora gutsinda igihe Kristo yari kuba ari uruhinja mu ntege nke za kimuntu. Muri iyo saha ikomeye, satani yifashishije ubwami bw’Abaroma, maze binyuze muri Herode wayoboraga intara y’Ubuyuda ayoborera uwami w’abami Kayizali Augusto, yashatse kwica Yesu. Inkuru yo kuvuka kwe yatangajwe n’abanyabwenge b’iburasirazuba baje kuramya Yesu, yateye Herode ubwoba bukomeye. Yabasabye ko nibanona aho umwana yavukiye bazaza kumubwira na we akajya kumuramya. Nyamara uwo si wo wari umugambi we, kuko yifuzaga kumwica (Matayo 2:1-12). Satani abonye ko atsinzwe, yujuje umutima wa Herode ubugome, bituma arimbura abana bose b’i Beterehemu bari bafite imyaka ibiri n’abari munsi yayo (Matayo 2:16).

Imana yarinze umwana wayo kuko satani nta bubasha na buto yari afite ku Mukiza. Kristo yahungishirijwe muri Egiputa, kugeza Herode amaze gupfa. Kristo ni we ufite ubutware bwo kuyoboza isi inkoni y’icyuma, kuko ari we watsinze ubwami bwose n’ubutware bw’umwijima. Ni we wazamutse akajya ku Mana nk’uko yamanutse ava kuri yo (Ibyahishuwe 12:5). Igihe Kristo yari amaze gusubira mu ijuru, yasigiye intumwa ze umurimo wo kubwiriza ubutumwa bwiza. Itorero ry’intumwa ryari rimaze gushyirirwaho urufatiro kandi ryakomeje kujya mbere ryamamaza ubutumwabwiza bw’ubwami. Uruhererekane rw’amatorero arindwi ruduha ishusho ngari y’uburyo itorero rya Kristo ryagiye ribaho mu bihe binyuranye. Mu bihe bigoye n’akarengane gashishana, itorero ryakomeje kugumana ukwera kwaryo, ariko uko ibihe byagiye biha ibindi ibintu byarahindutse. Mu gihe cy’itorero rya Perugamo na Tuwatira, ubukristo bwahujwe n’ubupagani bituma ubutungane no kwera by’itorero bitakara. Ukwihuza kw’idini na Leta ari byo byabyaye itorero gaturika ry’i Roma, byinjije imihango ya gipagani mu itorero ry’Imana. Amahame y’ukuri yarasiribanzwe bituma isi yose icura umwijima.

Igihe cy’umwijima ukomeye mu by’umwuka cyabayeho mu gihe ubupapa bwabuzaga abantu gutunga no kwisomera Bibiliya, bituma ubujiji no gushayisha mu byaha biba gikwira. Muri uwo mwijima ni ho Imana yahamagaye abagaragu bayo bakiranuka, kugira ngo bongere kumurikishiriza isi umucyo w’ibyanditswe byera. Abagorozi ba giporotesitanti nka Maritini Luteri, Huse, Yoramu, Zwingli, Wycliffe, Knox, Tyndale, Calvin, John Wesley n’abandi batandukanye bahagurukijwe n’Imana kugira ngo bongere gusubiza abantu ku mahame ya Bibiliya. Muri icyo gihe bakoragamo umurimo wabo batizigamye, basakiranye n’akarengane gakomeye. Benshi bishwe bazira ukwizera kwabo kandi bapfa urupfu rw’agashinyaguro. Abarenga miliyoni 50 bishwe batwitswe, cyangwa bagahambwa ari bazima. Itorero ry’Imana ryari mu bihe bikomeye, bituma Imana irihungishiriza mu butayu mu gihe cy’imyaka 1260 (Ibyahishuwe 12:6,14). Iyi myaka ni yo ubupapa bwamaze bufite ubutware butavuguruzwa mu bya polotike, kandi ni bwo bwakoresheje mu kurenganya ubwoko bw’Imana kuva (muri 538-1798 nyuma ya Kristo).

Ubutware bwo kurenganya abana b’Imana bwahoranywe na Roma mpagani, bwaje kuzungurwa na Roma y’ubupapa, ari na bwo bwami bwabusimbuye ku ngoma muri 538 nyuma ya Kristo. Umwami wabami Konsitantine yahaye umukuru w’itorero ry’i Roma ububasha ntakumirwa, byongera gushimangirwa n’umwami w’abami Yusitiniyani. Guhera ubwo ubwami bw’abaromani ntibwongeye kugira ububasha bwo gukora icyo bushatse kuko bwahise busenywa n’ababarobaro muri 476 nyuma ya Kristo. Ubupapa ni bwo bwahise bufata intebe ya cyami yo gukosora no guhana abatavuga rumwe na bwo bose hatitawe ku butware cyangwa icyubahiro yaba afite. Ibi byasohozaga ubuhanuzi bwo mu byahishuwe 13:2. “Cya kiyoka kiyiha imbaraga zacyo n’intebe yacyo y’ubwami, n’ubutware bukomeye.” Ni ukuvuga ko ubutware kiriziya gaturika ikoresha atari ubwayo bwite, ahubwo ibukomora kuri satani no ku butegetsi bwa za Leta z’isi zitishingikiriza ku Mana.

Ubwoko bw’Imana bwaboneye ubuhungiro muri Leta Zunze ubumwe za Amerika, aho bwabonye umudendezo wo kuramya Imana nta gahato kandi bakabaho nta mategeko ya cyami abayobora. Satani yakomeje guhiga itorero ry’Imana akoresheje itoteza n’akarengane gashishana. Nyamara intwaro ikomeye yindi satani yifashishije ari nayo yahitanye itorero ry’Imana ni umwuka w’ubwaka wahagurukijwe na bamwe muri abo bakristo. Ibi byatumye urufatiro rwa Bibiliya rusenyuka, inyigisho z’ibinyoma zongera guhabwa intebe mu itorero, bituma Imana iribona nk’intumbi (Ibyahishuwe 3:1). Nyamaya n’ubwo byari bimeze gutyo, hari urubyaro rw’umugore rwarokotse. “17Ikiyoka kirakarira wa mugore, kiragenda ngo kirwanye abo mu rubyaro rwe basigaye, bitondera amategeko y’Imana kandi bafite guhamya kwa Yesu.”(Ibyahishuwe 12:17). Ibi birushaho gutanga ikizere. None ni bande bagereranywa n’urubyaro rw’umugore?

Hano tuhabona ibyangombwa bigaragaza urubyaro rw’umugore urwo ari rwo, ku buryo nta rujijo na ruto rwaboneka mu kumenya abo ari bo. Icyambere dukwiriye kuzirikana ni uko baboneka nyuma y’imyaka 1260 itorero ry’Imana ryamaze riri mu butayu. Iyi myaka yatangiranye no guhabwa isumbwe k’ubupapa muri 538 kugeza mu 1798 nyuma ya Kristo. Ubwo ni ukuvuga ko itsinda ry’abasigaye bo mu rubyaro rw’umugore rishakirwa nyuma y’umwaka 1798. Igitabo cy’Ibyahishuwe igice cya 3:7-13 tuhasanga itorero rya gatandatu rya Kristo ryabayeho nyuma yo gucika intege kw’abakomotse ku bagorozi ari ryo torero rya Sarudi. Mu gihe cy’iri torero rya Filadelifiya habayeho ugukanguka gukomeye mu by’idini.  Ukuri ko kugaruka kwa Kristo kwabwirijanyijwe imbaraga nyinshi. Ikoresheje umugaragu wayo William Mirer, Imana yamuhaye guhishurirwa ubusobanuro bwa gihanuzi buvuga iby’imyaka 2300 yo muri Daniyeli 8:14. Iki gihe cya gihanuzi cyatangiranaga no gusana urusengero rw’I Yerusalemu muri 457 mbere ya Yesu (Daniyeli 9:25), cyari kurangira mu 1844 nyuma ya Kristo. Ku iherezo ry’iki gihe cya gihanuzi, ni bwo ubuturo bwera bwo mu ijuru bwari kwezwa. Kristo yavuye mu cyumba cy’ahera cyo mu buturo bwera, yinjira ahera cyane aho akorera umurimo wo guca imanza no guhongerera abanyabyaha bihana. William Mirer ntiyasobanukiwe n’icyagombaga kuba nyakuri. Bitewe n’igitekerezo rusange cyariho kivuga ko isi ari ubuturo, byatumye yibwira ko ukwezwa ku buturo bwera kwerekeza ku kugaruka kwa Kristo aje kweza isi.

Iminsi iba myinshi igahimwa n’umwe gusa. Italiki ya 22 Ukwakira 1844 yarageze ari nayo taliki imyaka 2300 yari kurangiriraho, ariko Kristo ntiyaje. Abantu bari barizeye ubutumwa bwo kugaruka kwa Kristo bacitse intege, ndetse benshi bareka ukwizera kwabo. Abantu mirongo itanu gusa (50) ni bo babashije gukomeza ibyiringiro bari bafite, kandi bakomeza gucukumbura mu byanditswe byera kugira ngo bamenye impamvu yatumye batabona ibyo bari biteze. Basanze ko nta kwibeshya kwigeze kubaho mu kubara uruhererekane rw’imibare ya gihanuzi, ahubwo basobanukirwa ko ubuturo bwera bwari kwezwa atari iyi si ahubwo ari ubuturo bwera bwo mu ijuru. Iri tsinda ni ryo ryahindutse abakurambere b’itorero ry’Abadiventisite b’umunsi wa karindwi. Bityo ni bo bahise bakora itsinda ry’abasigaye. Icya kabiri kiranga abasigaye bitondera amategeko y’Imana yose uko yakabaye. Kugeza mu mwaka w’1844, itegeko rya kane ryari ryarakomeje kwirengagizwa. Isabato y’umunsi wa Krindwi yagombaga gusubizwa mu mwanya wayo. Itorero ry’abadiventisiti b’umunsi wa karindwi ni ryo shyanga ryonyine ryabayeho nyuma y’umwaka 1798 ryongeye kugaragaza ko amategeko y’Imana yose ari ayera harimo n’itegeko risaba abantu kuruhuka ku munsi wa karindwi nk’ikimenyetso cy’uko baramya Umuremyi.

Icyagatatu kiraga abasigaye b’urubyaro rw’umugore ni uko bafite guhamya kwa Yesu. Bibiliya iduhamiriza ko guhamya kwa Yesu ari Umwuka w’Ubuhanuzi (Inyahishuwe 19:10). Itorero ry’abadiventisiti ni ishyanga rya gihanuzi. Ryahamagariwe gutanga umuburo w’abamarayika batatu dusanga mu gitabo cy’Ibyahishuwe 14:6-12. Ni ryo ryihatira gusesengura ibitabo by’ubuhanuzi (Daniyeli n’Ibyahishuwe), kandi rigatangariza isi umuburo ukubiye muri byo. Ricukumbura ibimenyetso bya gihanuzi bigaragaza igihe giheruka n’ibigomba kwaduka mu isi muri iki gihe. Ni yo mpamvu Imana yarihaye impano y’agatangaza, ubwo yarihaga umuhanuzikazi mu gutangira kwaryo. Binyuze muri Ellen G. White, itorero ryahawe umugisha udasanzwe kuko ribasha kumenya iby’ibihe  byose, kandi mu nyandiko z’umwuka w’ubuhanuzi, tubonamo inama z’ijuru zidufasha kumenya uko tugomba kwitwara kuri buri ntambwe. Imana yahumekeye umuja wayo Ellen G white, imuha ubutumwa butandukanye bugenewe abatuye isi. Ingingo zivuga ubutumwa bwiza bukubiye mu nama y’agakiza, ubuhanuzi bwa Bibiliya ndetse no kwitungira amagara mazima, byose byatanzwe n’Imana kugira ngo byungure itorero ryayo. Kugira izi nyandiko, ntibisimbura Bibiliya, ahubwo bituma kwiga Bibiliya birushaho kumvikana, kandi zerereza agaciro ifite mu buzima bwa buri wese.

Malaya ukomeye wo mu byahishuwe 17.

Haza umwe wo muri ba bamarayika barindwi bari bafite za nzabya ndwi arambwira ati “Ngwino nkwereke iteka maraya ukomeye azacirwaho, yicara ku mazi menshi.  Ni we Abami bo mu isi basambanaga na we, abari mu isi bagasinda inzoga ari zo busambanyi bwe.” Anjyana mu butayu ndi mu Mwuka, mbona umugore yicaye ku nyamaswa itukura yuzuye amazina yo gutuka Imana, ifite imitwe irindwi n’amahembe cumi. Uwo mugore yari yambaye umwenda w’umuhengeri n’uw’umuhemba. Yari arimbishijwe n’izahabu n’amabuye y’igiciro cyinshi n’imaragarita, mu intoki ze yari afite igikombe cy’izahabu cyuzuye ibizira n’imyanda y’ubusambanyi bwe. Mu ruhanga rwe afite izina ry’amayoberane ryanditswe ngo BABULONI IKOMEYE, NYINA W’ABAMARAYA, KANDI NYINA W’IBIZIRA BYO MU ISI. 6Mbona ko uwo mugore asinze amaraso y’abera n’amaraso y’abahōwe Yesu. Mubonye ndatangara cyane.”(Ibyahishuwe 17:1-6)

Nk’uko twamaze kubibona, umugore wa Malaya ahagarariye itorero ryononekaye ryataye umugabo waryo (Kristo) rishaka ubufasha muri Leta z’isi. Hari ibyangombwa bigaragazwa muri iri somo bidufasha gusobanukirwa iby’iri torero. Inyamaswa ihagarariye ubutegetsi mu byapolitike (Daniyeli 7:17,23). Amazi Malaya yicaraho ashushanya amoko y’abantu n’indimi (Ibyahishuwe 17:15). Kuba uyu mugore w’ihabara yicaye ku nyamaswa bigaragaza ko ari itorero riyobora Leta zo ku isi. Rifite ububasha bwo gutanga amategeko mu bami bo ku isi, kandi naryo ubwaryo rifite imikorere ya gipolitike. Ibi bihamywa neza n’umurongo wa18. “Wa mugore wabonye ni we wa mudugudu ukomeye utegeka Abami bo mu isi”. Dushingiye kuri ibi tumaze kubona tubasha guhamya ko itorero rimwe rukumbi ku isi ari ryo ryuzuza ibi byangombwa. Iryo ntarindi ni itorero gaturika ry’I Roma.

Uko ububasha bwa Roma ya gipagani bwagendaga bugabanuka, ububasha bwa Roma y’ubupapa bwo bwariyongeraga kuko Itorero ryarushagaho kugwiza imbaraga n’ububasha. Ubwo umwami w’abami Konstantino yemeraga kwambara umwambaro w’ubukristo maze akabumbira hamwe Ubukristo n’ubupagani, Roma yahindutse umurwa mukuru w’isi mu by’idini. Mu gitabo cya Abbot cyitwa “Roman History”, kuri p. 236 agira ati: “Kwimurira icyicaro cy’umwami i Konsitantinopule cyari ikintu kibabaje cy’urucantege ku cyubahiro cya Roma, kandi icyo gihe umuntu yabashaga guhita abona ko hagiye kubaho ugusubira inyuma kwihuse kwa Roma. Ariko ugukura kw’itorero, n’ukwiyongera k’ububasha bwa Bishopu wa Roma, cyangwa Papa, byayihaye agahenge, kandi byongera kuyigira umurwa mukuru – ariko noneho ihinduka umurwa mukuru w’iby’idini ku isi.

Aha turahabona uguhabwa isumbwe k’ubupapa no kwegurirwa ububasha mu bya politike. Muri 538 M.K, Umwami w’abami Yusitiniyani yaciye iteka rivuga ko Papa w’i Roma ari Nyirubutungane, kandi ko ari we ukuriye abakuru b’amatorero bo ku isi yose. Kuva ubwo Papa yahawe ububasha bwo gutegeka ibya Politike n’iby’iyobokamana icyarimwe. Nyamara Kristo avuga ko ntawukeza abami babiri (Matayo 6:24). Kureka ukwiyoroshya kwa gikristo kwaranze Umukiza w’isi, ubupapa bwabiguranye gushaka icyubahiro binyuze mu guhabwa ubutware bw’abategetsi bisi batemera Imana. Ibi ni byo Bibiliya yise gusambana n’abami bo mu isi. Ubu butware mu bya politike ni bwo kiriziya gaturika ikoresha irenganya abizera Imana by’ukuri. Ubu butware yabutakaje mu 1798 nyuma ya Kristo igihe Napolewo Bonaparte yoherezaga I Roma umujenerali we witwa Alexandre Bertie, agafata papa Piyo 6 akamufungira mu bufaransa ari naho yaguye. Nyamara Bibiliya iduhishurira ko ubwo butware ubupapa bwatakaje buzabusubirana binyuze muri Leta Zunze ubumbwe za Amerika. Igitangaje ni uko abari bararenganyijwe n’ubu butware burwanya Imana bwitwaje umwambaro w’idini, ari bo babugarukiye kandi bakabutera umwete wo kurwanya abana b’Imana by’ukuri. Vuba bidatinze, ubupapa bugiye gusubirana ububasha bwahoranye bwo gutoteza no kurenganya abatavuga rumwe na bwo.

Iri ni itorero rikungahaye ku buryo ari ryo rigenzura ibijyanye n’ubukungu bwose bwo mu isi. Ibi ni byo bituma rigira ububasha bwo kubuza abatavuga rumwe na bwo kugura no kugurisha ( Ibyahishuwe 13:16-18). Ni ryo ritungishije abatunzi bose bo mu isi, kandi ibyo bigaragarira mu by’imirimbo byari bitatse uyu mugore. Imyenda y’imihengeri n’imihemba yigaragaza cyane muri gahunda y’imihango y’itorero gaturika, kandi ikagaragaza ububasha bwaryo mu by’ubukungu. Inkongoro ya Misa yuzuyemo ibizira by’ubusambanyi. Isi yose yateretswe inzoga kandi benshi bamaze gusinda inzoga z’i Babuloni. Inzoga ikomeye kuruta izindi yasindishije amahanga, ni ukweza umunsi wa mbere w’icyumweru nk’umunsi w’ikiruhuko ugasimbura isabato y’umunsi wa karindwi. Isi yose yamaze kuyoboka iki kigirwamana cy’ingirwasabato y’ubupapa, kugeza ubwo n’abaporotesitanti ubwabo bahangara kukiburanira. Igihe cyose gusimbuza amategeko y’Imana ay’abantu, byitwa ugusambana mu by’umwuka kuko bivana abantu ku Mana bikaberekeza ku bantu bapfa. Indi nzoga ubupapa bwateretse isi ni ivuga ukudapfa kwa Roho. Ibi byinjiza abantu mu isi yo kuvugana n’abapfuye binyuze mu kwambaza Bikiramariya n’abatagatifu. Ikigeretse kuri ibyo bishimangira ikinyoma cyambaye ubusa cya purigatori, aho bavuga ko umuntu ajya kubabarizwa ku bw’ibyaha bye mbere y’uko atunganywa akajyanwa mu ijuru. Nyamara Bibiliya yo yigisha ko abapfuye ntacyo bazi (Umubwiriza 9:5,6).

Ubupapa bwakuye abantu ku kuri kwa Bibiliya, bubayobora ku mihango y’idini idafite ubusobanuro. Ububasha bw’Imana byeguriwe papa n’abapadiri kandi inshingano z’Imana ubwayo ziharirwa abantu bapfa. Abapapa n’abapadiri bihaye inshingano yo kubabarira ibyaha, kandi bakavuga ko bafite ubutware butavuguruzwa kandi butibeshya. Uyu ni umwuka wo gutuka Imana. Izina ry’amayoberane ryanditswe mu ruhanga rwa Malaya ukomeye ni Babuloni ikomeye, nyina w’abamalaya kandi nyina w’ibizira byo mu isi. Iyi ni indi shusho iduha ubusobanuro bwagutse ku kugaragaza iri torero ko ari kiriziya gaturika koko. Dore icyo papa Benedigito wa 16 ubwe avuga kuri iyi ngingo: Mu kwezi kwa cumi mu mwaka wa 2000, Vatikani yosohoye inyandiko yiswe “Dominus Iesus,” aho muri yo Karidinali Ratzinger yavuze ati: “Bikwiriye gusobanukira buri wese ko itorero rimwe rukumbi, kandi ritunganye Gatulika ritavukana n’andi matorero yose, ahubwo ni ryo nyina w’ayandi matorero yose.”{ Cardinal Joseph Ratzinger, Dominus Iesus (August 6, 2000). http://www.vatican.va/roman_curia/congregations/cfaith/documents/ rc_con_cfaith_doc_20000806_dominus-iesus_en.html}

Nanone ku muryango w’urusengero rwa St. John Lateran (Mutagatifu Yohana Laterani) i Roma hari inyuguti nini zanditswe mu kiratini ngo (“SACROS LATERAN ECCLES OMNIVM VRBIS ET ORBIS ECCLESIARVM MATER ET CAPVT”) ubisobanuye mu Kinyarwanda birasobanura ngo: “Itorero ritunganye rya Lateran. Itorero ribyaye andi madini yose kandi riyoboye uyu murwa ndetse n’isi yose”. Gatigisimu y’itorero Gatulika ivuga ku itorero gatulika muri ubu buryo: “Iri torero, ni umubyeyi w’andi matorero kandi ni ryo mwigisha.”{ Article 3, Catechism of the Catholic Church: 2030}. None ni bande kiriziya gaturika yita abana bayo? Mu rwandiko rwa Papa Francis I rwitwa “urwandiko rwa nyirubutungane papa Fransisko rwerekeye yubile idasanzwe y’impuhwe z’imana” kuri paje ya 4 tuhasoma amagambo akurikira: “Kiliziya Gatolika, mu gushyira ejuru urumuri rw’ukuri nyobokamana, ishaka kwiyerekana nk’umubyeyi ukunda cyane abantu bose, ugwa neza, wihangana, usendereye imbabazi n’ubuntu, igirira abana bayo batandukanye. »{Jean XXIII, Discours d’ouverture du Concile oecuménique Vatican II Gaudet Mater Ecclesia, 11 octobre 1962, nn. 2-3.}

Amatorero y’abaporotesitanti ni yo yitandukanyije na kiriziya gaturika, kandi ni bo kiriziya yita abana bayo batandukanye. Biratangaje uburyo ibi byagezweho kandi bigasohora nk’uko ubuhanuzi bwa Bibiliya bwari bwarabihishuye. Mu mwaka 1999 nyuma ya Kristo ,ni bwo hatangijwe amasezerano yo guhuriza hamwe amadini yose ku ngingo ahuriyeho, ariko ubuporotesitanti bwashyizweho umusozo ku ya 31 Ukwakira 2017. Ubu bumwe bw’umubyeyi n’abana be (impuzamadini), ni bwo butugeza ku buhanuzi buheruka ari bwo bwo guhatira isi yose kuruhuka ku munsi umwe ari wo w’icyumweru. Buhawe imbaraga n’ubuporotesitanti bwaguye, ubupapa buzigarurira isi yose kandi abatazaburamya binyuze mu kuruhuka isabato y’ikigirwamaana (Dimanche), bazahura n’akarengane gashishana. Ni yo mpamvu Yohana yabonye uyu mugore asinze amaraso y’abera. Imihango ya gipagani yose yahoze iranga ubwami bwa Babuloni ya kera, yinjijwe no mu misengere ya kiriziya gaturika n’amadini ya giporotesitanti yaguye. Ni yo mpamvu izina ry’uru rudubi n’urwihuze rw’amadini mu kugomera amategeko yera y’Imana rwiswe Babuloni ikomeye.

Mu gihe ubutumwa bwa Marayika wa kabiri butangaza ukugwa no gucirwaho iteka kwa Babuloni, ubutumwa bwa Marayika wundi wo mu Byahishuwe 18:1-5, bugaragaza ko Babuloni ihindutse icumbi ry’abadayimoni, aharindirwa imyuka mibi yose n’ibisiga bihumanye kandi bwangwa. Amahanga yose yamaze kunywa no gusinda inzoga za Babuloni, bityo iri hafi yo kuzuza igikombe cyayo cy’ibizira. Binyuze mu muvumba w’ihindagurika ry’ikirere, ubupapa n’amadini ya Giporotesitanti yaguye biri gufatanyiriza hamwe mu kugarura isi yose ku kuramya gupfuye basiribanga isabato y’Uwiteka. Byamaze kwemezwa ko igisubizo rukumbi cy’ihindagurika ry’ikirere, ari uko isi yose ihatirwa kuruhuka ku munsi wambere w’icyumweru (Dimanche). Vuba bidatinze, abana b’Imana bazajyerwaho n’akarengane gakomotse ku kwanga kugendera ku butware bwigomeka ku Mana. Ni yo mpamvu Yohana yabonye uyu mugore wa maraya asinze amaraso y’abera.

Imana itanga irarika rikomeye ku bantu bose bakomeje kuba munsi y’ubu butware burwanya Imana iti: “Bwoko bwanjye nimuwusohokemo, kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo,  mwe guhabwa no ku byago bya  wo”.(Ibyahishuwe 18:4). Igihe ibyaha bya Babuloni bikomeza kwirundanya imbere y’Imana, ibihano bya yo bigiye kwisuka ku isi. N’ubwo ubwoko bw’Imana buzanyura mu karengane gashishana bikozwe n’ubupapa bufatanyije n’ubuporotesitanti, buzarindwa n’Uwiteka. Bibiliya ivuga ko hahirwa abapfira mu Mwami Yesu. (Ibyahishuwe 14:13). Nyuma y’urupfu rw’abana b’Imana, hari ubugingo buhoraho.

N’ubwo abarwanya Imana bazibwira ko banesheje kubera ko bagera ku migambi yabo yo kurwanya abana b’Imana binyuze mu kubica urubozo, bazasakirana n’ibihano by’Imana. Ibyago birindwi by’imperuka bizasukwa ku baramya bakurikije gahunda y’ubupapa yo gusenga ku munsi muhimbano. Ibi byago bizaba bikomeye cyane kuburyo batazabasha kubyihanganira. Bizaba bitarimo imbabazi na nke z’Imana, kuko abanzi b’Imana baziranguza agacuma k’umujinya wayo. Nyamara Imana itanga umuburo ukomeye mu butumwa bwa marayika wa gatatu, ikaburira abantu bose kwirinda kuramya inyamaswa n’igishushanyo cyayo, kandi bakirinda gushyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa (Ibyahishuwe 14:9-12). Nk’uko twamaze kubibona, inyamaswa ihagarariye ubupapa, naho igishushanyo cy’inyamaswa gihagarariye impuzamadini yiyunze na Leta z’isi. Ikimenyetso cy’inyamaswa ni itegeko ry’icyumweru kizaba cyagizwe agahato. Ni ukuvuga ko kwemera amahame yashyizweho n’ubupapa bufatanyije n’ubuporotesitanti bwaguye, nyamara akaba avuguruza ibyanditswe byera biganisha umuntu mu kurimbuka no gusakirana n’ibyago by’imperuka. Abakomeza gusiribanga itegeko rya kane ribasaba kweza isabato y’umunsi wa karindwi, bakabikorera kubahiriza icyumweru cyashyizweho n’ubupapa, ibirenge byabo byerekeza ku kwakira ikimenyetso cy’inyamaswa. Ubu ni igihe cyo guhunga ukurimbuka kugiye gusukwa kuri babuloni.

 Hakomeje guhendahenda no kwinginga abanyabyaha, kandi n’uyu munsi iracyahendahendera abantu kwihana. Nshuti wowe usoma iyi nyandiko ndagira ngo nkubwire ko na yo iri mu buryo bwo guhendahenda kw’Imana ishaka ko uva mu migenzo yashyizweho n’abantu ngo wifatanye n’ubwoko bwayo. Umukiza ari bugufi guhishurwa mu bwiza bwe, kandi abera bazarabagirana ikuzo rye. Abanyabyaha bo bazicwa n’ubwiza bwe, mu gihe abera basinziriye bazakangurwa mu bituro byabo, bakajya gusanganira Umwami wabo mu kirere.

Abanze Imana bazaba bagitegerereje mu bituro byabo umuriro w’iteka uzabarya nyuma y’Imyaka igihumbi abera bibereye mu ijuru. Ababi bazakurwaho burundu basigare bahindutse ivu. Uwo muriro ni wo uzeza isi kandi ntuzahoraho kuko abanyabyaha bazashya bagashiraho burundu nk’uko byagenze i Sodomu. Abera bazatura mu isi yagizwe nshya, bibereho ubuziraherezo batikanga ikibi kuko satani na we azaba yatsembwe n’umuriro. Ayo ni yo maherezo y’abahisemo kuyoboka umurongo washyizweho n’ubupapa n’ubuporotesitanti bwaguye. None se wowe uri guhitamo guherera mu ruhande rw’Imana. Ndakurarikira kwita ku guhamagara kw’Imana bicyitwa none.

Uwiteka ahire amahitamo ya we.