Marayika wundi wa gatatu akurikiraho avuga ijwi rirenga ati “Umuntu naramya ya nyamaswa n’igishushanyo cyayo, agashyirwaho ikimenyetso cyayo mu ruhanga rwe cyangwa ku kiganza, uwo ni we uzanywa ku nzoga ari yo mujinya w’Imana, yiteguwe idafunguwemo amazi mu gacuma k’umujinya wayo. Kandi azababazwa n’umuriro n’amazuku imbere y’abamarayika bera, n’imbere y’Umwana w’Intama.

Ibyahishuwe.14:9,10

Ubutumwa bw’abamarayika batatu bwiswe ubutumwa bwiza bw’iteka ryose (Ibyahishuwe 14:6), ubu butumwa burakomeye cyane kandi ni ubw’urukundo bitewe nuko bwagenewe abazaba bariho mu gihe cyo kurangira kw’amateka y’isi kandi bugendereye kugirango bihane maze bazararwe ubugingo buhoraho.

Ubutumwa bwa marayika wa mbere butubwira ko dukwiriye kuramya Imana Umuremyi kuko igihe cyo gucira abantu urubanza gisohoye (Ibyah.14:6,7) naho uwa kabiri we atubwira ibya Baburoni no kurimbuka kwayo muri aya magambo: Iraguye, iraguye! Babuloni wa mudugudu ukomeye, wateretse amahanga yose inzoga ari zo ruba ry’ubusambanyi bwawo.” Ibyah.14:8 Ijambo ry’Imana ryongera kuvuga Baburoni, Imana isaba abantu bayo kuyisohokamo …Numva irindi jwi rivugira mu ijuru riti “Bwoko bwanjye, nimuwusohokemo kugira ngo mwe gufatanya n’ibyaha byawo, mwe guhabwa no ku byago byawo. Ibyah.18:4

Ijambo Baburoni risobanuye AMAYOBERANE cyangwa URUJIJO uyu mumarayika rero arimo aratubwira ko Imana izakuraho imisengere yose y’ibinyoma. Amagambo, inzoga n’ubusambanyi byakoreshezwe hariya mu Ibyah.14:8 bisobanuye uruvange rw’ukuri n’ibinyoma birangwa mu madini y’iki gihe. Idini yose ifite imyigishirize igira aho itandukanira na Bibiliya yose ibarirwa muri Baburoni, abana b’Imana bakwiye kuyisohokamo batajuyaje kuko igihe kirimo kirashira.

Marayika wa gatatu we yaje aburira abantu iby’ikimenyetso cy’inyamaswa ndetse ababuza kucyakira bityo rero turafite kumenya icy’aricyo kugira ngo tutagishyirwaho, nyamara mbere y’uko Imana ivuga iby’ikimenyetso cy’inyamaswa hari aho yari yabanje kuvuga iby’ikimenyetso cyayo bwite muri aya magambo: “Ntimubabaze isi cyangwa inyanja cyangwa ibiti tutaramara gushyira ikimenyetso mu ruhanga rw’imbata z’Imana yacu.” Ibyah.7:3

None wakwibaza ngo kuki ubutumwa nk’ubu bw’ingenzi busa n’ubuhishwe abatuye isi kandi aribo bwahishuriwe? Nuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima, ahubwo kuko amatwi yabo azaba abarya yifuza kumva ibibanezeza, bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo, kandi baziziba amatwi ngo batumva ukuri, bazayoba bakurikize imigani y’ibinyoma.” (2 Timoteyo 4:3) Ikindi nuko“Uzi ubwenge wese ni we uzitegereza ibyo, Uwitonda wese ni we uzabimenya, kuko inzira z’Uwiteka zitunganye, kandi abakiranutsi bazazigenderamo, ariko abacumura bazazigwamo.” Hoseya 14:10.

               IKIMENYETSO CY’ IMANA

Ikimenyetso cyose cy’ubutegetsi runaka kiba gifite ibintu bitatu by’ingenzi aribyo NYIRACYO, ICYO AKORA N’AHO AKORERA. Urugero: icyimenyetso cy’Amerika kigomba kuba kiriho “PEREZIDA Joe Biden wa LETA ZUNZE UBUMWE Z’AMERIKA” bityo

  • Nyiracyo: Joe Biden
  • Icyo akora: Perezida
  • Aho akorera: Leta Zunze Ubumwe z’Amerika

Imana iravuga iti: “Wibuke kweza umunsi w’isabato. Mu minsi itandatu ujye ukora, abe ari yo ukoreramo imirimo yawe yose, ariko uwa karindwi ni wo sabato y’Uwiteka Imana yawe. Ntukagire umurimo wose uwukoraho, wowe ubwawe, cyangwa umuhungu wawe cyangwa umukobwa wawe, cyangwa umugaragu wawe cyangwa umuja wawe, cyangwa itungo ryawe cyangwa umunyamahanga wawe uri iwanyu, kuko iminsi itandatu ari yo Uwiteka yaremeyemo ijuru n’isi n’inyanja n’ibirimo byose, akaruhukira ku wa karindwi. Ni cyo cyatumye Uwiteka aha umugisha umunsi w’isabato, akaweza. Kuva 20:8-11 reka turebe ko iki cyaba aricyo kimenyetso cy’Imana ihoraho, ese bya bintu uko ari bitatu twabasha kubibona?

  • Nyiracyo: Uwiteka
  • Icyo akora: Umuremyi
  • Aho akorera: Ijuru n’Isi

Kandi Imana mw’ijambo ryayo yivugira ko ISABATO aricyo kimenyetso hagati ye n’ubwoko bwe, Uwiteka abwira Mose ati: “Kandi ubwire Abisirayeli uti ‘Ntimukabure kuziririza amasabato yanjye, kuko ari yo KIMENYETSO hagati yanjye namwe mu bihe byanyu byose, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka ubeza.” Kuva 31:12 “kandi mujye mweza amasabato yanjye abe IKIMENYETSO hagati yanjye namwe, kugira ngo mumenye yuko ndi Uwiteka Imana yanyu.” Ezekiyeli 20:20

      IKIMENYETSO CY’INYAMASWA

Inyamaswa ivurwa aha ni imwe nivurwa mu Byahishuwe 13:1-10 kandi iyi ntayindi ni Ubupapa, Ubupapa kandi nibwo gahembe gato kavurwa muri Daniyeli 7:25 ko buzigira inama yo guhindura ibihe n’amategeko. Nkuko ikimenyetso cy’Imana ari Isabato niko n’Icyumweru ari ikimenyetso cy’ubutegetsi bw’Ubupapa dore uko babyivugira:

“Icyumweru ni ikimenyetso cy’ububasha bwacu…Itorero riri hejuru ya Bibiliya kandi iki gikorwa cyo kwimura ugusenga kw’Isabato ni igihamya cyabyo”

Catholic record, September 1, 1923

…ni byo rwose Itorero Gaturika ryemera ko ariryo ryakoze iryo hindura(Guhindura Isabato) kandi ko icyo gikorwa ari ikimenyetso cy’imbaraga zabo.

Faith of our fathers (Cardinal Gibbons)

Ubupapa nabwo bwemera ko Isabato ariyo yategetswe n’Imana muri aya magambo: “ibyanditswe byera bitegeka kuruhuka ku munsi wa karindwi(saturday).” Faith of our fathers (Cardinal Gibbons)

Muri katigisimu yabo dusomamo ibi:

IKIBAZO: Umunsi w’Isabato ni uwuhe?

IGISUBIZO: Kuwa Karindwi (Saturday) niwo munsi w’isabato?

IKIBAZO: Kuki turuhuka icyumweru mu cyimbo cy’Isabato

IGISUBIZO: Turuhuka icyumweru mu cyimbo cy’Isabato kuko itorero gaturika ryimuye ukwera ku munsi wa karindwi rigushira ku munsi wa mbere (The convert’s chatechism of catholic doctrine 1957, p.50)

Ndashaka kubamenyesha ko kugeza ubu Icyumeru kitaraba ikimenyetso ry’inyamaswa kuko tubwirwa ko kizitwa ikimenyetso cy’inyamaswa ari uko gihatiwe abantu bose n’amategeko ya Leta.

Ubupapa mu kuboko kwa Leta zunze ubumwe z’Amerika bazashyiraho itegeko ribangamira umudendezo w’umutimanama rihatira abantu bose kuruhuka ku cyumweru, ubu rero nibwo ikimenyetso cy’inyamaswa kizaba gitangiye gushirwa ku bantu. Ukuri kwa Bibiliya icyo gihe kuzasobanurwa n’abagaragu b’Imana bizerwa, bityo isi yose izamurikirwa n’umucyo mva juru kandi ikibazo cy’Isabato kizasobanurwa neza, nta muntu numwe uzaba agitwarwa nk’injiji bityo rero umuntu uzahangara kwemera igihimbano cy’Ubupapa aho kumvira Imana azaba yihitiyemo uwo akorera kandi azahita ashyirwaho ikimenyetso cy’inyamaswa. Nshuti, uyu munsi uracyafite agahe gato ko kwitegura ibi biri hafi kuba, nuko rero uyu munsi niwumva ijwi ryayo ntiwinangire umutima!