Rimwe mu masezerano y’agahozo dusanga muri Bibiliya, ni irivuga ibyo kugaruka kwa Kristo. Nyuma y’umurimo we wo gucungura umunyabyaha binyuze mugutanga ubugingo bwe ku musaraba, yarahambwe ku munsi wa gatatu arazuka. Nyuma y’iminsi mirongo ine azutse, Umukiza yasubiye mu ijuru ajyanye iminyago y’abazukanye nawe.
“Amaze kuvuga atyo azamurwa bakimureba, igicu kiramubakingiriza. Bakiraramye batumbira mu ijuru akigenda, abagabo babiri barababonekera bahagaze iruhande rwabo, bambaye imyenda yera. Barababaza bati ‘Yemwe bagabo b’i Galilaya, ni iki gitumye muhagaze mureba mu ijuru? Yesu ubakuwemo akazamurwa mu ijuru, azaza atyo nk’uko mumubonye ajya mu ijuru.”
Ibyakozwe n’intumwa 1:9-11
Iri tsinda ry’abantu bazukanye na Kristo, ni igihamya cy’insinzi y’iteka ryose Kristo yaturonyeye ku musaraba. Kuva igihe abakurambere bacu ba mbere bacumuriye, bari bakiriye muri bo urubori rw’urupfu kandi inyokomuntu yose yagombaga gupfa. Nyamara mu Mbabazi zayo, Imana yasezeranye gutanga umucunguzi wo kubatura inyokomuntu mu bubata bw’icyaha n’urupfu.
Kuva umunsi Adamu na Eva bavaga mu rugo rwabo rwa mbere (Edeni) bakundaga cyane, buzuwe n’agahinda no kubogoza amarira. Bategerezanyije amatsiko menshi isezerano ryo gucungurwa, igihe satani yagombaga gutsembwaho, bagasubizwa muri paradizo batakaje. Kuza kwa Mesiya, ni ko kwari intangiriro y’ibi byiringiro by’agahozo. Intungane z’Imana zose zakomeje gutegerezanya uwo munsi unejeje amatsiko mensi. Bemeye guhomba ubutunzi bwo mu isi, maze kubwo kwizera batumbira umudugudu urushaho kuba mwiza, igihe urupfu ruzakurwaho burundu.
“Abo bose bapfuye bacyizera batarahabwa ibyasezeranijwe, ahubwo babiroraga biri kure cyane bakabyishimira, bakavuga ko ari abashyitsi n’abimukīra mu isi. Abavuga batyo baba berekana yuko bashaka gakondo. Iyo baba barakumbuye iyo bavuyemo, baba barabonye uburyo bwo gusubirayo. 16Ariko noneho barashaka gakondo irusha icyo gihugu kuba cyiza, ari yo yo mu ijuru. Ni cyo gituma Imana idakorwa n’isoni zo kwitwa Imana yabo, kuko yabiteguriye umudugudu.” .
Abaheburayo 11:13-16
Henoki uwa karindwi uhereye kuri Adamu yahanuye iby’uwo munsi ati:
“Dore Uwiteka yazanye n’inzovu nyinshi z’abera be, kugira ngo agirire bose ibihura n’amateka baciriwe ho, no kwemeza abatubaha Imana bose ukuri kw’imirimo yose yo kutubaha Imana bakoze batubaha Imana, n’amagambo yose akomeye abanyabyaha batubaha Imana bayitutse.’ ”.
Yuda 14-15
Abahanuzi b’Imana bo mu isezerano rya kera nabo buzuwe n’umunsezero mwinshi, maze bavuga amagambo y’ihumure ku by’uyu munsi w’Uwiteka. Umuhanuzi Yesaya yaravuze ati:
“Ababa mu mukungugu mwe, nimukanguke muririmbe, kuko ikime cyawe kimeze nk’igitonda ku byatsi, kandi ubutaka buzajugunya abapfuye.” ”Kandi urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose. Uwiteka Imana izahanagura amarira ku maso yose; n’igitutsi batuka ubwoko bwayo azagikura ku isi hose. Uwiteka niwe ubivuze. Nuko uwo munsi bazavuga ngo: “Iyi ni yo Mana yacu twategerezaga, ni yo izadukiza. Uyu ni we Uwiteka twategerezaga, tuzanezerwa twishimire agakiza ke.”
Yesaya 26:19; 25:8,9
Ubwo Kristo na we yari hafi gutandukana n’abigishwa be, yababwiye amagambo yo kubahumuriza, kandi abasezeranira ko azagaruka.
Ntimuhagarike imitima yanyu, mwizere Imana nanjye munyizere. Mu rugo rwa Data harimo amazu menshi: iyaba adahari mba mbabwiye, kuko ngiye kubategurira ahanyu. Kandi ubwo ngiye kubategurira ahanyu, nzagaruka mbajyane iwanjye, ngo aho ndi namwe muzabeyo. Kandi aho njya, inzira murayizi.
Yohana 14:1-4
Iri ni rimwe mu masezerano akora ku mutima cyane avuga ibyo kugaruka kwa Kristo. Uku ni ukuri kudashobora kuvuguruzwa kuko kwatangajwe na Kristo ubwe. Yongeye kubabwira ati:
“ Umwana w’umuntu ubwo azazana n’abamarayika bose afite ubwiza bwe, ni bwo azicara ku ntebe y’ubwiza bwe. Amahanga yose azateranirizwa imbere ye, abarobanure nk’uko umwungeri arobanura intama mu ihene”
Matayo 25:31,32
Ubuhamya bw’abagorozi ba giporotesitanti.
Uko ibinyejana byagiye bihita, insanganyamatsiko yo kugaruka kwa Kristo yagiye igarukwaho kenshi n’abagaragu b’Imana bakiranukaga. Mu gihe cy’ubugorozi bwa giporotesitanti, abagaragu b’Imana bahamishije ukwizera kwabo kwicwa urw’agashinyaguro, kubwo kuzirikana ibi byiringiro by’agahozo. Ubwo babaga batwikirwa ku mambo no muri za gereza zicuze umwijima, bakomezaga kuririmba indirimbo zuzuye umunezero wo kuzagororerwa ubugingo buhoraho ubwo bazazuka nk’uko umukiza wabo yazutse. Ubuhamya bwa bamwe muri abo bagorozi bwari butangaje cyane. Luteri yaravuze ati: “Niringira rwose ntashidikanya ko imyaka magana atatu itazuzura umunsi w’urubanza utaragera. Imana ntishaka kandi ntishobora gukomeza kwihanganira iyi si yacumuye.” “Umunsi ukomeye ubwo ingoma y’ibibi izakurwaho uregereje.”( Daniel T. Taylor, The Reign of Christ on Earth: or, The Voice of the Church in All Ages,pp.158,134).
Melanchthon [Melakitoni] yaravuze ati: “Iyi si ishaje iri hafi kugera ku iherezo ryayo.” Kaluvini arararikira Abakristo“ kudashidikanya ngo babure kwifuza cyane umunsi wo kugaruka kwa Kristo uzaba ari uw’umunezero uruta iyindi yose yabayeho,” kandi avuga ko, “umuryango wose w’abizera utazabura kubona uwo munsi.” “Tugomba gusonzera kuzabona Kristo, tugomba kumushaka, kumutegereza, kugeza mu museke w’uwo munsi ukomeye, ubwo Umukiza wacu azerekana byuzuye ubwiza bw’ubwami Bwe.”( Daniel T. Taylor, The Reign of Christ on Earth: or, The Voice of the Church in All Ages,pp.158,134).
Umugorozi Knox [Nogisi] wo muri Sikotilandi na we yaravuze ati: “Mbese Umukiza wacu Yesu–Kristo ntiyajyanye umubiri wacu mu ijuru? Mbese ntazagaruka? Tuzi ko azagaruka kandi ntazatinda.” Ridley na Latimer, bemeye guhara ubuzima bwabo bazira ukuri, bari barategereje kugaruka k’Umukiza bizeye. Ridley yaranditse ati: “Nta gushidikanya isi igeze ku musozo; ibyo ndabyizeye rwose. Nimutyo dufatanye n’umugaragu w’Imana Yohana, maze turangururire mu mitima yacu tubwira Umukiza wacu Yesu Kristo tuti, “ngwino Mwami Yesu!”( Daniel T. Taylor, The Reign of Christ on Earth: or, The Voice of the Church in All Ages,pp.151,152).
Uwitwa Baxister [Bakisita] yaravuze ati: “Gutekereza ko Umukiza agiye kugaruka biranezeza cyane kandi bikanshimisha.” ( Richard Baxter, Works, vol.17, p.555). “Gukunda kugaruka k’Umukiza no gutegereza ibyo byiringiro by’umugisha ni wo murimo wo kwizera kandi ni na wo muco uranga intore ze.” “Niba urupfu ari rwo mwanzi wa nyuma uzatsembwaho ku munsi w’umuzuko, dushobora kumenya uburyo abizera bari bakwiriye kwifuza cyane kandi mu masengesho yabo bagasabira kugaruka bwangu k’Umukiza wabo, ubwo iyo nsinzi ishyitse kandi iheruka izaba igezweho.”( Richard Baxter, Works, vol.17, p.500). “Uyu ni umunsi abizera bose bari bakwiriye kwifuza kubera ko ari wo uzaba ari umuzoso w’umurimo wose wakozwe wo kubacungura, kandi ukaba iherezo ry’ibyifuzo n’imihati by’ubugingo bwabo.” “Mwami mwiza, bangutsa uwo munsi w’ihumure!” (Richard Baxter, Works, vol.17, pp.182,183). Ibyo ni byo byari ibyiringiro by’itorero ry’intumwa, iby’itorero ryo “mu butayu” ndetse n’itorero ry’Abagorozi.
Ibiranga kugaruka kwe
Igihe umukiza yasohokaga mu rusengero rw’i Yerusalemu bwa nyuma, yavuze ko ruzasenywa nihagire ibuye risigara rigeretse ku rindi. Ayo magambo yatangaje abigishwa be, bituma bamubaza biherereye iby’ibyibyo bintu bitangaje.
“Yicaye ku musozi wa Elayono, abigishwa baza aho ari biherereye baramubaza bati ‘Tubwire, ibyo bizaba ryari, n’ikimenyetso cyo kuza kwawe n’icy’imperuka y’isi ni ikihe?
Matayo 24:3
Abigishwa bari bafite amatsiko menshi yo kumenya amashirakinyoma igihe, n’ibimenyetso bizaranga ukugaruka k’Umwami wabo. Mu kubasubiza, Yesu niyigeze ababwira amataliki yo kugaruka kwe, ahubwo yabahishuriye ibimenyetso bizabanziriza kugaruka kwe. Yababwiye ko hazabaho abahanuzi b’ibinyoma, ukwangirika kw’imico mbonera, kandi hakabaho ibimenyetso ku butaka no mu kirere. Yanababwiye kandi ibyo kugotwa k’umurwa wera, igihe abasirikare b’abapagani bari kubamba amahema yabo ku butaka bwera bwa Yerusalemu bakaramya ibigirwamana byabo. Icyo cygombaga kuba igihamya simusiga kibamenyesha ko igihe cyo kwiyufura bakava muri Yerusalemu cyageze, bityo bagashobora gukiza amagara yabo.
Ubu buhanuzi bw’Umukiza bwagiye busohora mu bihe byakurikiyeho, kandi Kristo yagaragaje ko byagombaga kwisubiramo ku iherezo ry’ibihe igihe Kristo azaba agiye kugaruka. Guhera mu 1755 N.K habonetse ibimenyetso bidasanzwe ku butaka no ku ijuru, nk’uko byari barahanuwe n’Umukiza. Umutingito w’isi udasanzwe wiswe “igishyitsi cy’I Lisibone” wabaye mu mwaka 1755 wari igihamya cyo gusohora k’ubu buhanuzi. Uyu mutingito washejeshe ibice bitandukanye by’isi, kandi uhitana ibihumbi byinshi by’abantu. Kuwa 19 Gicurasi, 1780, habayeho ikindi kimenyetso cyidasanzwe. Iyi taliki izwi mu mateka nk’igihe cy’umwijima kubera ubwirakabiri bwabaye kuri uwo munsi kuva mu ma saa tatu zamugitondo ukageza ku mugoroba. Kuwa 13/11/1833 hongeye kubaho ikindi cyimenyetso cyidasanzwe. Hagaragaye kugwa kw’inyenyeri nyinshi cyane ku buryo ababyitegereje bavuze ko mu isaha imwe hagwaga nk’inyenyeri ibihumbi maganabiri (200,000).
Nyamara kandi Kristo yanavuze ko isi izibasirwa n’ibyorezo by’uburyo butandukanye by’indwara, inzara n’imivurungano mu bya politike. Ibyo byose byagiye bisohora urukurikirane kugeza iki gihe kandi ni ko birushaho kwiyongeranya (Luka 21:8-34). Ibi biduhamiriza ko turiho mu gihe cyo kugaruka kwa Kristo. Vuba bidatinze azahishurwa mu cyubahiro cye.
Mu gicuku nk’umujura.
Mu kuvuga ibihe byo kugaruka kwe, Kristo yagaragaje ko zaza nk’uko umujura aza nijoro.
“Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho. Ariko ibi mubimenye, iyaba nyir’urugo yari amenye igicuku umujura azaziramo yabaye maso, ntiyamukundiye gucukura inzu ye. 44Nuko namwe mwitegure, kuko igihe mudatekereza ari cyo Umwana w’umuntu azaziramo.”
Matayo 24:42-44
Amadini menshi y’abiyita abakristo avuga kuri iyi ngingo mu buryo buyobya, akigisha ko Kristo azagaruka mu ibanga. Iki ni ikinyoma cyamaze kuba gikwira kandi cyizerwa na benshi, ariko nta rufatiro na ruto gifite muri Bibiliya. Iyi nyigisho y’ikinyoma, yakomotse ku bapadiri babiri b’abayezuwiti, Alcasar na Ribera. Ibi byakozwe mu rwego rwo kwerekana ko Antikristo azabaho mu gihe cy’ahazaza igiheitorero ry’Imana rizaba ryarajyanywe mu ijuru mu ibanga. Amwe mu masomo yifashishwa mu gushimangira iyi ngingo ni aya akurikira:
“Icyo gihe abagabo babiri bazaba bari mu murima, umwe azajyanwa undi asigare, abagore babiri bazaba basya ku rusyo, umwe azajyanwa undi asigare. “Nuko mube maso kuko mutazi umunsi Umwami wanyu azazaho ”
Matayo 24:40-42
“Abafarisayo baramubaza bati ‘Ubwami bw’Imana buzaza ryari?” Arabasubiza ati “Ubwami bw’Imana ntibuzaza ku mugaragaro, kandi ntibazavuga bati ‘Dore ngubu’, cyangwa bati ‘Nguburiya’, kuko ubwami bw’Imana buri hagati muri mwe.’ ”
Luka 17:20,21
Aya masomo yose ntanarimwe rivuga ibyo kuza kwa Kristo mu ibanga. Isomo ryambere rigaragaza ko agakiza atari rusange, kuko umuntu wese afite uburenganzira bwo guhitamo gukurikira Imana ku giti cye, mu gihe undi abyanga. Yewe n’abashakanye nta n’umwe ushobora gukirizwa undi kuko tudakirizwa mu matsinda. Ni yo mpamvu bamwe bazajyanwa mu ijuru abanda bagasigara hakurikijwe amahitamo yaburi wese. Isomo rya kabiri, ntirivuga ibyo kugaruka kwa Kristo ku bicu byo mu ijuru, ahubwo rivuga ubwami bw’ubuntu Kristo yaje kwimika binyuze mu rupfu rwe. Abinjira muri ubu bwami bw’ubuntu kubwo kwatura ibyaha byabo no kubyihana, nib o bazemererwa no kwinjira mu bwami bw’ubwiza bwe ubwo azaba agarutse ku bicu byo mu ijuru.
Ibihabanye n’ibi, amasomo menshi ya Bibiliya agaragaza uguhishurwa kwa Kristo ku bicu byo mu ijuru, nk’igikorwa cyizagaragarira buri wese. Umukiza ubwe abisobanura neza muri aya magambo:
“Ubwo ni bwo ikimenyetso cy’Umwana w’umuntu kizabonekera mu ijuru, n’amoko yose yo mu isi ni bwo azaboroga abonye Umwana w’umuntu aje ku bicu byo mu ijuru, afite ubushobozi n’ubwiza bwinshi. Azatumisha abamarayika be ijwi rirenga ry’impanda, bateranye intore ze mu birere bine, uhereye impera y’ijuru ukageza iyindi mpera yaryo.”
Matayo 24:30,31
Yohana nawe aravuga ati:
“Dore arazana n’ibicu kandi amaso yose azamureba, ndetse n’abamucumise na bo bazamureba, kandi amoko yose yo mu isi azamuborogera. Na none, Amena”
Ibyahishuwe 1:7
Pawulo nawe ahumuriza abatesalonike ati:
“Iki ni cyo tubabwira tukibwirijwe n’ijambo ry’Umwami wacu yuko twebwe abazaba bakiriho, basigaye kugeza ku kuza k’Umwami, tutazabanziriza na hato abasinziriye. Kuko Umwami ubwe azaza amanutse ava mu ijuru aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya marayika ukomeye n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo ni bo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe na bo, tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero tuzabana n’Umwami iteka ryose.”
1 Abatesalonike 4:15-17
Kugaruka kwa Kristo ntikuzaba ubwiru, kuko amaso yose azamubona, ndetse n’abamucumise na bo bazamuborogera. Azaza ashagawe n’abamarayika bose, kandi ntazakandagiza ikirenge cye ku isi. Mu ijwi ry’impanda riranguruye, isi yose izakangaranywa kandi iryo jwi rizumvikana mu matwi y’abasinziriye muri Kristo. Bazakangurwa mu bituro byabo, bitabe ijwi ry’umwami wabo. Abazaba bakiriho bizeye bazahindurwa, bafatanye n’abazutse gusanganira Umwami mu kirere. Abazaba bakiriho batizeye bazicwa n’ubwiza bwa Kristo kandi abapfuye ntibazazuka kugeza ku iherezo ry’imyaka igihumbi. Umuzuko wa mbere ureba abakiranutsi gusa, kandi abo ni bo bazasanganira Kristo ku bicu ubwo azaba agarutse. Umuzuko wa kabiri, uzaba ku iherezo ry’imyaka igihumbi abera bazamara bimanye na Kristo mu ijuru. Umugabane w’abazazuka mu muzuko wa kabiri uri mu Nyanja yaka umuriro n’amazuku ari yo rupfu rwa kabiri (urupfu rw’iteka ryose).
Umwanzuro
Kristo aturarikira kwita ku bimenyetso byo kugaruka kwe nk’uko yabiduhishuriye (Luka 21:8-36). Amaze kubirondora byose uko bizakurikirana yongeyeho ati:
“Ubwo ni bwo bazabona Umwana w’umuntu aje mu gicu, afite imbaraga n’ubwiza bwinshi. Nuko ibyo nibitangira kubaho muzararame, mwubure imitwe yanyu, kuko gucungurwa kwanyu kuzaba kwenda gusohora.…” “Ariko mwirinde, imitima yanyu ye kuremererwa n’ivutu no gusinda n’amaganya y’iyi si, uwo munsi ukazabatungura, 35kuko uzatungura abantu bose bari mu isi yose, umeze nk’umutego. Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi yose kugira ngo mubone kurokoka ibyo byose byenda kubaho, no guhagarara imbere y’Umwana w’umuntu.”
Luka 21:27-29; 34-36
Pawulo nawe aravuga ati:“kuko ubwanyu muzi neza yuko umunsi w’Umwami wacu uzaza nk’uko umujura aza nijoro. 3Ubwo bazaba bavuga bati “Ni amahoro nta kibi kiriho”, ni bwo kurimbuka kuzabatungura nk’uko ibise bitungura umugore utwite, kandi ntibazabasha kubikira na hato. Ariko mwebweho bene Data, ntimuri mu mwijima ngo uwo munsi ubatungure nk’umujura, 5kuko mwese muri abana b’umucyo n’abana b’amanywa. Ntituri ab’ijoro cyangwa ab’umwijima.” (1 Abatesalonike 5:2-5). Abatungurwa no kugaruka kwa Kristo, ni abatita ku bimenyetso yatanze, ngo bitumen baba maso kandi ngo basenge ubudasiba. Mbese wowe witeguye ute Kristo? Ndakurarikira kumuhanga amaso kugira ngo uzabashe kurokoka urupfu rwa kabiri.