Muri Bibiliya no mu buzima busanzwe, Abisirayeli bahabwa amazina menshi nk’aya ngo: Abaheburayo, Ishyanga ryera, Ubwoko bwatoranyijwe, Urukiryi rwa Yakobo, Uruzabibu rw’Uwiteka, n’andi menshi.

Byaba rero bisekeje ko twavuga ku maherezo yabo tutabanje no kumenya inkomoko yabo.

Nk’uko twabibonye, Imana yahamagaye Aburahamu, hashize iminsi abyara umwana ashaje afite imyaka nk’100, naho umugore we Sara afite nka 90 (Itangiriro 17:17) amwita Isaka. Uyu Isaka ni we waje kubyara Yakobo na Esawu bavutse ari impanga. Amateka y’abo bavandimwe yaranzwe n’ibintu byinshi ndetse no kutumvikana kwatewe n’uburiganya bwaje gutuma Yakobo ahunga akiri umusore ajya kwa nyirarume, aho ahungukiye avayo yararongoye abakobwa be (babyara be) babiri nabo bamushyingiye  abaja babo, ubwo Yakobo agira abagore 4.

Mu gutahuka agaruka kwa se, Yakobo yarahangayitse cyane bigeza ubwo akiranye agundagurana na marayika, maze marayika uwo amwita Isirayeli. Uyu yakobo rero yabyaye abahungu 12 kuri abo bagore, n’umukobwa 1 witwaga Dina. Muri abo bene yakobo harimo uwitwa Yuda wakomotsweho n’abayuda ndetse na Yesu waducunguye. Muri make Abisirayeli ni urubyaro rwa yakobo rubumbiye mu miryango 12 nk’uko abasekuruza bayo bari.

Ababakomokaho bakaba batuye mu bihugu bizwi nka Isirayeli na Palestina byari bigize Kanani ya kera. Abagumanye izina rya Isirayeli ni imiryango 10 yo mu majyaruguru (ahafite umujyi mukuru wa Samariya), naho abiyise Abayuda ni imiryango 2 ituye mu majyepfo ahitwa Palestina (ifite umujyi mukuru wa Yerusalemu) ari na ho Yesu yavukiye, ari naho yakuriye akanaharangiriza umurimo.

Aba bene Yakobo rero bari ubwoko bwatoranyijwe n’Imana (binyuze muri Aburahamu) ngo izabunyuzemo imigisha yagenewe amahanga yose ari munsi y’izuba.

Mbese iyo migisha barayihawe?

Mbese babyitwayemo bate?

Amaherezo yabo ni ayahe?

Twabigira ho ikihe cyigisho?

Ibi ni byo Pawulo yavuze ubwo yandikaga igice cya 11 cy’Abaroma.

“Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini…Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari…Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n’Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka? Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami, ugasangira na yo amakakama y’igishyitsi cya elayo…ntukīrarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.” Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye, kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.…Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo“Umukiza azava i Siyoni,Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.” Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw’ubugome bwabo, ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa, kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.”

Abaroma11:1,11-12,15,17-26,30-32

Tuzasuzuma ibivugwa muri aya masomo mu cyigisho cyacu gitaha.

Uwiteka abahire mwese!