Bibiliya ivuga ko umukiranutsi azabeshwaho no kwizera (Abaheburaho 10:38). Mu busanzwe nubwo atari buri gihe, kwiyahura ni umusaruro w’uko umuntu yabuze ibyiringiro kandi agatakaza kwizera. Akenshi, kwiyahura byahuzwa no kuba umuntu nta musabano afitanye na Kristo. Bibiliya iravuga ngo: “Ntukice.” Ibyo birimo no kwiyahura. Niba ari icyaha gukuraho ubuzima udashobora kurema, muri iryo somo habarirwamo no kwiyambura ubwawe.
Hari ibyo twatekerezaho. Ku rugero, Samusoni yakoze igikorwa cyo kwiyahura (Abacamanza 16: 29-31). Ariko yatanze ubuzima bwe kugirango akize abandi. Ubwo bivuze ko niba imuntu yishwe no gushaka gukiza abandi aba yiyahuye, ariko aba abikoreshejwe n’urukundo si ukubura ibyiringiro.
Ariko na none, Imana izi umutima wa buri muntu. Hari abantu biyambuye ubuzima kubera agahinda cyangwa ububabare bagize byari birenze ibyo bakwihanganira. Wenda bari basazwe bakunda Imana kandi bayikorera, ariko bari bababaye bikabije biturutse ku buribwe bw’inyuma cyangwa se agahinda ko mu mutima cyangwa se hakaba hari ibitaragenze neza mu mikorere y’ubwonko ku buryo bakoze ibyo bakora bihuse cyane (bahubutse). Muri ubwo buryo ntabwo twatinyuka kubacira urubanza cyangwa ngo duhamye ko ukwiyahura kose kugeza abantu kukubura ubugingo bw’iteka.