Iyo Yesu atagira icyo avuga ku gutandukana kw’abashakanye mu butumwa bwiza, hakurikijwe ibyo abantu bikundira hari kubaho ukwangiza icyo gikorwa bikomeye. Imana yifuza ko ukubana kw’abashakanye kutabamo kirogoya – kandi kukabera umusingi umuryango mugari w’abantu wubakiraho.
Uhereye igihe abantu bacumuriye, abantu bagiye bashaka uburyo bafungura umuryango wo gutandukana kw’abashakanye (divorce), inzira inyuranyije na Bibiliya. Kandi nubwo abantu bashobora gutandukanabikurikije amategeko y’abantu hari ubwo baba badatandukanye mu maso y’Imana. Bityo hakurikijwe amategeko aruta ayandi ntibaba bemerewe kongera gushaka.
Tutagiye kure, ukurikije amagambo ya Kristo, ibyanditswe byera byigisha ko nta kibuga cyaharuriwe “gatanya” keretse gusa habayeho ugucana inyuma cyangwa urupfu. “Ariko jyeweho ndababwira yuko umuntu wese usenda umugore we atamuhora gusambana, aba amuteye gusambana, kandi uzacyura uwasenzwe azaba asambanye.” Matayo 5:32
Ariko hari ikindi cyo gutekerezwaho. “Icyakora wa wundi utizera, niba ashaka gutana atane. Mwene Data w’umugabo cyangwa w’umugore ntaba agihambiriwe iyo bimeze bityo, kuko Imana yaduhamagariye amahoro.” 1 Abakorinto 7:15 Biragaragara ko muri iyo mirongo yombi, uwabirenganiyemo aba yemerewe kongera gushyingirwa. Umugambi wa “gatanya” yemewe na Bibiliya ni ugusenya isezerano rya mbere bityo uwarenganyijwe akabohorerwa kuba yakongera agakora ubukwe. Naho ubundi se kuki harinda habaho gutandukana?
Ni byiza rwose kwamamaza ingoma Y’Imana nkur in Yuma muvand.
Murakoze cyane mugire umunsi mwiza