Amategeko y’Imana abumbatiye amahame y’ingoma y’Imana. Ni yo rufatiro rw’ubwami bwayo kandi ahishura imico y’ubutungane bwayo. Ahoraho nk’uko na yo ihoraho iteka ryose, kuko ari yo tegeko nshinga ryayo. Yahozeho uhereye cyera kose, kandi yagengaga abamarayika mu ijuru. Mbere y’uko Lusiferi yigomeka mu ijuru, abamarayika banezezwaga no gusohoza ibyo asaba, ariko guhera igihe Lusiferi yigomekaga ku muremyi we, yateye umuvurungano ahahoze amahoro. Bibiliya ivuga ko Lusiferi yari umukerubi utwikira.
“Wari warasīgiwe kugira ngo ube umukerubi utwikīra, kandi nagushyizeho kugira ngo ube ku musozi wera w’Imana, wagendagenderaga hagati y’amabuye yaka umuriro. Wari utunganye bihebuje mu nzira zawe zose uhereye umunsi waremweho, kugeza igihe wabonetsweho gukiranirwa.”
Ezekiyeli 28:14,15
Nk’umukuru w’abamarayika bose, Lusiferi yari ashinzwe kurinda amategeko y’Imana. Nyamara uwari warahawe inshingano yo kurinda amategeko y’Imana, ni we wabaye uwambere mu kuyarwanya no kuyica.
Ukwigomeka kwa Lusiferi kwateye kugwa kw’abamarayika bangana na kimwe cya gatatu cy’abamarayika bose. yateje intambara mu ijuru, bituma acibwa ajugunywa ku isi (Yesaya 14:12-15). Kuva ubwo uwahoze ari umutwaramucyo, yahindutse umwanzi na Satani. Yakomereje intambara yo kurwanya amategeko y’Imana mu isi, maze ukwigomeka kwe akwinjiza mu ntekerezo z’ikiremwa muntu. Ubwo Adamu na Eva bakiraga ubushukanyi bw’umwanzi, batumye isi yose yuzura umuvumo wo kurwanya no kwica amategeko y’Imana. Umugambi w’umwanzi wo gusiribanga amategeko y’Imana, ntiwigeze ucogora mu bihe birebire by’amateka ya muntu. Ibisekuru byose uko byagiye bisimburana, byagiye bishayisha mu kuzirura amahame y’amategeko y’ijuru.
Ingaruka zo kwica amategeko y’Imana, nizatinze kwigaragaza. Umuvumo ku butaka, indwara z’ibyorezo, ubusinzi, ubwicanyi, ubusambanyi no gutakaza imico mbonera, ibyo byose byatumye isi irushaho kwangirika, kandi byakururiye isi akaga gakomeye. Kubaho k’umwuzure, kurimbuka kw’imigi ya Sodomu na Gomora byose bigaragaza ingaruka zo kwanga amategeko y’Imana. N’igihe Imana yatoranyaga ishyanga ry’abisirayeli, umwuka wo kwigomeka wakomeje kwigaragaza. Bivanze n’abasenga ibigirwamana, kugeza ubwo banze Imana burundu, babihamisha kwica umwana w’Imana.
Nyamara abaramyaga Imana by’ukuri, bakomeje kumvira amategeko y’Imana badakebakeba. Abo bose bagiye bagerwaho n’imigisha ikomoka mu kumvira kwabo. Igihe yesu yavukiraga mu isi, yabayeho ubuzima bwo kumvira muri byose. Nta ntarimwe yigeze anyuranya n’ubushake bwa Se, kandi yagaragaje ikitegererezo abamukurikira bose bagomba gukurikiza. Yahamije ibyari byaravuzwe n’abahanuzi ba kera, kandi akomeza gushimangira uguhoraho kw’amategeko y’Imana yatangiwe kuri Sinayi (Kuva 20:1-18). Mu gihe benshi mu bakristo bavuga ko urupfu rwa Yesu rwakuyeho amategeko y’Imana, Kristo we ubwe ahamya ibihabanye n’ibyo. Mu buhamya bwe busobanutse neza yaragize ati:
“Mwitekereza ko naje gukuraho amategeko cyangwa ibyahanuwe. Sinaje kubikuraho, ahubwo naje kubisohoza. Kandi ndababwira ukuri yuko ijuru n’isi kugeza aho bizashirira, amategeko atazavaho inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. Nuko uzica rimwe ryo muri ayo mategeko naho ryaba ryoroshye hanyuma y’ayandi, akigisha abandi kugira batyo, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mutoya rwose. Ariko uzayakora akayigisha abandi, mu bwami bwo mu ijuru azitwa mukuru.”
Matayo 5:17-19
Bityo aha Kristo ahamya neza ko amategeko atazavaho n’inyuguti imwe cyangwa agace kayo gato, kugeza aho byose bizarangirira. Aya magambo yongera gushimangirwa mu butumwa bwiza bwanditswe na Luka 16:17: “Icyoroshye ni uko ijuru n’isi byashira, kuruta ko agace k’inyuguti imwe yo mu mategeko kavaho.”. Kugeza ubu ijuru n’isi biriho, kandi ngo aho kugira ngo amategeko aveho n’inyuguti imwe, ijuru n’isi byashiraho. Aya magambo agaragaza ugukomera no guhoraho kw’amategeko y’Imana, kandi nta muntu upfa ushobora kugira ububasha bwo guhindura na gato ububasha bw’amategeko y’Imana.
Aho kugira ngo urupfu rwa Kristo ku musaraba rube rwarakuyeho kumvira amategeko, ibiramambu ruhamya ko adahinduka. Igihe umuntu yacumuraga amategeko y’Imana, yari akoze icyaha kandi yagombaga kugerwaho n’urupfu, kuko ibihembo by’ibyaha ari urupfu (1Yohana3:4, Abaroma 3:26). Kandi bose bakoze ibyaha, ntibashyikira ubwiza bw’Imana. Ibyo bisobanuye ko inyokomuntu yose yagombaga kurimbuka burundu. Nyamara Imana mu Rukundo rwayo rutagira akagero, yijishuye umwana wayo, yambara kamere muntu kugeza ubwo apfuye urupfu rwo ku musaraba. Uru rupfu ruhamya uguhoraho kw’amategeko y’Imana. Kuko umuntu atashoboraga kwishyura ikiguzi cyo kwica amategeko, Yesu yagiye mu cyimbo cy’umunyabyaha, apfa urupfu twagombaga gupfa, kugira ngo yuzuze icyo amategeko yasabaga. Iyo Imana iba yarakuyeho amategeko yayo, ntibyari kuba ngombwa ko Kristo apfa mu cyimbo cy’umunyabyaha.
Yesu ubwe, ubuzima bwe bwose bwaranzwe no kumvira amategeko y’Imana. “Nimwitondera amategeko yanjye muzaguma mu rukundo rwanjye, nk’uko nanjye nitondeye amategeko ya Data nkaguma mu rukundo rwe.” Yohana 15:10. Binyuze mu nararibonye ye, Kristo adusaba kugera ikirenge mu cye. ‘Nimunkunda muzitondera amategeko yanjye… ’‘Ufite amategeko yanjye akayitondera ni we unkunda, kandi unkunda azakundwa na Data, nanjye nzamukunda mwiyereke.’ Yohana 14:15,21. Igihamya nyakuri cy’uko dukunda Kristo, kigaragarira mu buryo twumvira amategeko ye. Ntibishoboka ko twabaho dukurikije ubushake bwacu maze ngo twitwe abana be. Umwana wubaha ababyeyi be, abigaragariza mu kumvira ibyo bamutegeka. Uko ni ko bimeze no mu by’umwuka.
Umugaragu w’Imana Yohana nawe atanga ubuhamya bwe muri aya magambo:
“Iki ni cyo kitumenyesha yuko tumuzi, ni uko twitondera amategeko ye. Uvuga ko amuzi ntiyitondere amategeko ye, ni umubeshyi, ukuri ntikuri muri we. Ariko umuntu wese witondera ijambo rye, urukundo akunda Imana ruba rumaze gutunganirizwa rwose muri we. Icyo ni cyo kitumenyesha ko turi muri we, kuko uvuga ko ahora muri we akwiriye na we kugenda nk’uko yagendaga.”
1 Yohana 2:3-6.
N’ubwo ubuzima bwe bwaranzwe no kwibanda kukwigisha iby’urukundo rw’Imana, Yohana ntatandukanya gukunda Imana no kumvira amategeko yayo. Yongeye guhamya ati:
“Iki ni cyo kitumenyesha ko dukunda abana b’Imana, ni uko dukunda Imana tugakurikiza amategeko yayo. Kuko gukunda Imana ari uku: ari uko twitondera amategeko yayo kandi amategeko yayo ntarushya, kuko icyabyawe n’Imana cyose kinesha iby’isi, kandi uku ni ko kunesha kwanesheje iby’isi, ni ukwizera kwacu.”
1 Yohana 5:1-4.
Aha turahabona ibihamya bitangaje! Mu gihe abahamya ko amategeko y’Imana yahindutse kandi ko atakigenga abana b’Imana bitwaza ko babatuwe mu bubata bwo kumvira amategeko kandi ko bakijijwe n’ubuntu, intumwa za Yesu zo zivuga ibihabaye n’ibyo. Umuntu wese uvuga ko azi Kristo kandi ko amukunda, nyamara akamusuzuguza binyuze mu kwica amategeko ye, uwo aba avuga ibyo adasobanukiwe. Ni ikimenyetso cy’uko atazi Kristo avuga ko yayobotse. Benshi bibwira ko bafite mwuka wera ubayobora, maze bagatera umugongo amategeko y’Imana. Nyamara ahubwo icyo ni ikimenyetso cy’uko bakiri mu butware bwa satani. Umugaragu w’Imana Pawulo yahamije ibyo ati:
“Abakurikiza ibya kamere y’umubiri bita ku by’umubiri, naho abakurikiza iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’Umwuka uzana ubugingo n’amahoro, kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana!”
Abaroma 8: 5-8
Nshuti muvandimwe wowe uvuga ko uyoborwa n’umwuka, nyamara ukavuga ko amategeko yavuyeho, ukwiriye gusuzuma neza aho uwo mwuka ukuyobora ukomoka, kuko umwuka wa Kristo uhuza n’ubushake bw’Imana. Niba udashobora kumvira amategeko y’Imana, ni ikimenyetso cy’uko ukiri mu butware bwa satani. Ni yo mpamvu ukeneye kwihana imbere y’Imana, kugira ngo iguye Umwuka Wera ugushoboza kubaho wumvira amategeko yayo.
Kugerageza guhindura amategeko
Nyamara n’ubwo ijambo ry’Imana rihamya neza ko amategeko y’Imana adahinduka, ryanagaragaje ko hazabaho ubutware buzishyira hejuru y’Imana nk’uko satani yagenje, bukagerageza guhindura ibihe n’amategeko.
“Ni we uzavuga ibyo kugomera Isumbabyose, kandi azarenganya abera b’Isumbabyose. Azigira inama zo guhindura ibihe n’amategeko, kandi bizarekerwa mu maboko ye kugeza aho igihe n’ibihe n’igice cy’igihe bizashirira.”
Daniyeli 7:25.
Ubu butware buvugwa mu gitabo cya Daniyeli bwagereranyijwe n’agahembe gato kakomotse ku nyamaswa ya kane gashushanya ubwami bw’’ubupapa. Bwagombaga kurenganya abera b’isumbabyose mu gihe cyingana n’imyaka 1260 kandi bugasiribanga amategeko y’Imana.
Nk’uko amateka abihamya, kuva muri (538-1798) nyuma ya Yesu cyabaye igihe cy’umwijima mu by’umwuka, aho ubupapa bwakoraga uko bushatse kugeza ubwo bwatakazaga ububasha bikozwe na Napolewo Bonaparte w’ubufaranza binyuze mu gufata Papa Piyo wa 6 akamufungira mu bufaransa akanahapfira. Muri iki gihe cy’imyaka 1260, nib wo ubupapa bwasiribanze amategeko y’Imana yose uko ayakabaye, ariko amategeko abiri (irya 2 ribuzanya gusenga ibishushanyo, n’irya 4 risaba kweza isabato y’umunsi wa karindwi) ni yo yibasiwe cyane kurenza ayandi. Aya mategeko mategeko abiri ntushobora kuyasanga muri gatigisimu yigishirizwamo abayoboke b’itorero gaturika. Irya cumin a ryo rigabanywamo kabiri, kugira ngo rizibe icyuho cy’itegeko rya kabiri rwakuwemo burundu.
Uku kugerageza guhindura amategeko y’Imana, bigaragaza ukwishyira hejuru gukomeye kw’ubu bubasha, kuko bufata umwanya w’Imana, bukayikorera kudeta nk’uko byari umugambi wa satani igihe yigomekaga mu ijuru. Ubupapa ubwabwo bwigamba kandi bukihamiriza uku guhindura amategeko y’Imana.
“(Papa) ashobora guca imanza zivuguruza uburenganzira bw’ ibihugu, zikanyuranya n’amategeko y’Imana n’ay’abantu… Ubwe ashobora kwishyiriraho amategeko atandukanye n’amategeko y’intumwa, kuko ari we mutware w’intumwa, ndetse akaba hejuru y’amategeko yo mu isezerano rya kera. Avuga kandi ko “afite ubutware bwo guhindura ibihe, gukuraho amategeko, ndetse n’ibyo Kristo ategeka ashobora kubihindura.”
– Decretal de Translat, Episco, Cap.
“Papa akora ibintu kubera impamvu runaka. Ashobora gutanga amategeko ari hejuru y’amategeko y’Imana; kandi ikibi ashobora kugihindura icyiza, binyuze mu gukosora no guhindura amategeko.”
-Pope Nicholas, Dist.96, quoted in Facts for the Times (1893): 55-56.
Amategeko y’Imana arahamye, kandi azahoraho iteka ryose. Abayasuzugura bose, bararikirwa kugaruka ku rufatiro ruzima. Umunyazaburi aravuga ati: “Imirimo y’intoki ze ni umurava no kutabera, Amategeko ye yose arahamye. Yakomerejwe guhama iteka ryose, Yategekeshejwe umurava no gutunganya.” Zaburi 111:7,8