Ese ni bande bari muri Yesu? Umuntu ajya muri Yesu gute? Kuki uri muri Yesu atazacirwaho iteka? Ni gute namenya ko ndi muri Yesu cyangwa ntarimo?

Ibi bibazo umuntu wese yakagombye kubitekerezaho yitonze kandi turizera ko kubwo gufashwa n’Imana tubonera ibisubizo mu Ijambo ryayo. Reka tubanze twumve icyo Pawulo avuga:

“Nuko rero noneho abari muri Kristo Yesu nta teka bazacirwaho, kuko ibyo amategeko yananiwe gukora ku bw’intege nke za kamere yacu, Imana yabishohoje ubwo yatumaga Umwana wayo afite ishusho ya kamere y’ibyaha kuba igitambo cy’ibyaha, icira ibyaha bya kamere ho iteka,..Abakurikiza ibya kamere y’umubiri bita ku by’umubiri, naho abakurikiza iby’Umwuka bakita ku by’Umwuka. Umutima wa kamere utera urupfu, ariko umutima w’Umwuka uzana ubugingo n’amahoro, kuko umutima wa kamere ari umwanzi w’Imana, kuko utumvira amategeko y’Imana, ndetse ntushobora kuyumvira. Erega burya abari mu butware bwa kamere ntibashobora kunezeza Imana! …Ariko niba Umwuka w’Iyazuye Yesu aba muri mwe, Iyazuye Kristo Yesu izazura n’imibiri yanyu ipfa ku bw’Umwuka wayo uba muri mwe…Abayoborwa n’Umwuka w’Imana bose ni bo bana b’Imana…kandi ubwo turi abana bayo turi n’abaragwa, ndetse turi abaragwa b’Imana, turi abaraganwana Kristo niba tubabarana na we ngo duhānwe ubwiza na we.”

Abaroma 8:1,3,5-8,11,14,17

Ese ni bande bari muri Yesu? Ni abamwizeye, bakava mu nzira mbi, bakabatizwa, bagahabwa Umwuka Wera, bakabaho imibereho ishingiye ku Ijambo ry’Imana. Aba rero ntabwo bazarimbuka.

Umuntu ajya muri Yesu gute? Uyu ni umurimo umunyabyaha akorerwa n’Imana. Nta n’umwe wawikorera ngo bishoboke. (1 Korinto 1:30), Imana ikora uyu murimo mu buryo bwa Mwuka Wera, utwemeza ibyaha, akadutera kubabazwa na byo no kubyihana tukabireka, tukaba ibyaremwe bishya. (Yohana 16:8)

Kuki uri muri Yesu atazacirwaho iteka? Ni uko Yesu yishyizeho igihano cy’ibyaha byacu. Bityo kumwizera ni bwo buryo rukumbi bwo kubona ubugingo, kuko nta handi agakiza kabonerwa usibye muri Yesu gusa. (Yohana 11:25,26; Yesaya 53:4,12; Ibyakozwe 4:12)

Ni gute namenya ko ndi muri Yesu cyangwa ntarimo?  2 Korinto 13:15; Rom 8:14-16. Aya masomo Pawulo yanditse aduhamiriza ko twisuzuma tukimenya niba turi mu byizerwa cyangwa tutarimo. Akomeza atubwira ko Umwuka Wera twahawe ahamanya n’Imitima yacu kutwemeza abo turi bo. Niba mu mutima wawe wumva utari umwana w’Imana, ubwo nyine nturi we. Nta gihamya cyaruta icyo.

HARI ANDI MASOMO MENSHI YAGUFASHA

“Dore mwiringira amagambo y’ibinyoma atagira akamaro. Mbese mwakwiba, mukica, mugasambana, mukarahira ibinyoma, mukosereza Bāli imibavu, mugakurikira izindi mana mutigeze kumenya, maze mukaza kumpagarara imbere muri iyi nzu yitiriwe izina ryanjye mukavuga muti “Turakijijwe”, ariko ari ukugira ngo mubone gukora ibyo bizira byose?”

Yeremiya 7:8-10

“Nuko mwigane Imana nk’abana bakundwa. Kandi mugendere mu rukundo nk’uko Kristo yadukunze, akatwitangira kuba ituro n’igitambo cy’Imana n’umubabwe uhumura neza. Ariko gusambana n’ibyonona byose no kurarikira ntibikavugwe rwose muri mwe nk’uko bikwiriye abera, cyangwa ibiteye isoni cyangwa amagambo y’ubupfu, cyangwa amashyengo mabi kuko ibyo bidakwiriye, ahubwo mushime Imana. Kuko ibi mubizi neza yuko ari nta musambanyi cyangwa ukora ibyonona cyangwa urarikira, ari we usenga ibigirwamana, ufite ibyo azaragwa mu bwami bwa Kristo n’Imana. Ntihakagire umuntu ubohēsha amagambo y’ubusa, kuko ibyo ari byo bizanira umujinya w’Imana abatayumvira.”

Abefeso 5:1-6

“Umuntu wese urengaho ntagume mu byo Kristo yigishije ntafite Imana, naho uguma mu byo yigishije ni we ufite Data wa twese n’Umwana we. Nihagira uza iwanyu atazanye iyo nyigisho, ntimuzamucumbikire kandi ntimuzamuramutse muti “Ni amahoro”, kuko uzamuramutsa atyo azaba afatanije na we mu mirimo ye mibi.”

2 Yohana 1:9-11

IBYO AMATEGEKO YANANIWE GUKORA PAWULO AVUGA NI IBIKI?

Twibukiranye ko Pawulo yari umunyadini mu gice gikomeye cy’abafarisayo, abantu bari baraminuje mu mategeko ya Mose, kandi birebaga nk’intungane imbere y’Imana n’imbere y’abantu. Ariko barishukaga, kuko ubwiyemezi bwabo bwabateye kwanga Yesu, usibye n’ibyo kandi bari abagome, indyarya n’abibone.

Ibyo amategeko yananiwe byashobowe na Yesu ni nk’ibi:

  • Gukiza umuntu icyaha n’urubanza rwacyo
  • Guhindura umutima w’umunyabyaha
  • Gutanga ubugingo buhoraho

Amategeko nta muntu n’umwe yigeze akiza icyaha, nta mutima yahinduye nta n’ubugingo atanga, cyane ko nta mwene Adamu wabasha gusohoza ibyo asaba mu buryo bunonosoye. Ibi rero ni byo Yesu yatuzaniye kandi imitima yacu izahora imushimira aho yadukuye. Yaradukijije aduha ubugingo, bityo nta mpamvu nta n’urwitwazo dufite rwo kuzarimbuka.