Nk’uko twabikomojeho ubushize, tugiye gusuzuma amagambo Pawulo yanditse avuga ku maherezo y’ishyanga rya Isirayeli, tugire icyo twigira ku mateka yabo.
Iyi ngingo iribanda kuri aya masomo Abaroma 11:1,11-12,15,17-26,30-32
“Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko bwayo?” Reka da! Kuko nanjye ndi Umwisirayeli wo mu rubyaro rwa Aburahamu, wo mu muryango wa Benyamini.”
Abaroma 11:1
Pawulo nk’ Intumwa ya Yesu Kristo, we ubwe arahamya ko Imana itaciye ubwoko bwa Isirayeli, ubwo akomokamo. Iyo buza kuba bwaraciwe, Pawulo n’abameze nka we ntibajyaga kugirirwa icyizere n’Imana ngo ibashinge gukora umurimo wayo.
Ndetse yigeze no kubyandika abishimira Imana:
“Ndashimira Kristo Yesu Umwami wacu wambashishije, yuko yatekereje ko ndi uwo kwizerwa, akangabira umurimo we nubwo nabanje kuba umutukanyi n’urenganya n’umunyarugomo. Ariko narababariwe kuko nabikoze mu bujiji ntarizera” 1 Tim 1:12-13:
Nuko rero, umuntu wese ugira icyo akora mu murimo w’Imana ntabwo akwiriye kwirata no kwirarira ngo hari icyo yaba arusha abandi, ahubwo yahawe iyo nshingano kubw’ubuntu gusa.
“Nuko ndabaza nti “Basitariye kugwa rwose?” Ntibikabeho! Ahubwo kugwa kwabo kwatumye agakiza kagera ku banyamahanga, kugira ngo bitere Abisirayeli ishyari. Ariko ubwo kugwa kwabo kwabereye abari mu isi ubutunzi, kandi gutūba kwabo kukabera abanyamahanga ubutunzi, nkanswe kugwira kwabo! Ubwo gucibwa kwabo guhesheje abari mu isi kwiyunga n’Imana, kugarurwa kwabo ntikuzaba kuzuka?”
Abaroma 11:11-12,15
Ubwoko bwa Isirayeli bwariraye, bufatwa no kwibona no gusuzugura kubw’amahirwe atangaje bwahawe, maze bugeza ahoburetse gusenga Imana yo mu ijuru yaremye ibiriho byose, bwifatanya n’abapagani basengaga ibigirwamana, bituma ibirukana, ibakubita ibiboko bibabaza:
- Igihugu cyabo cyarafashwe gitegekwa n’abami b’ibindi bihugu (Ashuri, Babuloni, Roma,)
- Abaturage benshi bajyanywe mu bucakara kuba inkoreragahato muri ibyo bihugu, ari na ho umuhanuzi Daniyeli na Ezekiyeli banyazwe bakiri bato, bagahanurira mu mahanga.
Mu by’ukuri, ibihano bahawe byaturutse mu rukundo rw’Imana kuko yifuzaga ko basubiza ubwenge ku gihe, bakibuka Umuremyi wabahaye amahirwe yose bari bafite, bakava mu murengwe n’umudamararo.
Natwe igihe duhuye n’ibyago tujye dusubiza amaso inyuma kandi twisuzume kuko hari igihe Imana iba ifite isomo kandi ntishobora kutureka ngo twidegembye isomo tutararyiga neza.
“Ariko niba amashami amwe yarahwanyuwe, nawe uri umunzenze wo ku gasozi, ukaba waratewe nk’ingurukira hagati y’amashami, ugasangira na yo amakakama y’igishyitsi cya elayo, ntukīrarire ngo ugaye ayo mashami. Niba wirarira uyagaya, wibuke yuko atari igishyitsi kimeze kuri wowe, ahubwo ni wowe umeze ku gishyitsi. Ahari wavuga uti “Amashami yahwanyuriwe kugira ngo nterweho.” Ni koko kutizera ni ko kwayahwanyuje, none nawe kwizera ni ko kuguteyeho. Ntukibon, ahubwo utinye, kuko ubwo Imana itababariye amashami ya kavukire, nawe ntizakubabarira.”
Abaroma 11: 17-21
Yesu ni we muzabibu, twe tukaba amashami. Abisirayeli bari amashami ariko barahwanyuwe, twe abakomoka mu yandi moko duterwaho ngo natwe tunyunyuze intungamubiri z’igiti cy’umwimerere cy’umuzabibu. Nuko rero kugoma kwabo kwatumye bamanuka ku rugero rwo hasi bareshya na twe ku by’agakiza. Ariko baturusha byinshi kuko ari bo mfura mu gutoranywa,ninabo baturutsemo Umukiza, kandi ni bo babikijwe Ibyera, kuko kugeza ubu nta gitabo na kimwe cyo muri Bibiliya Yera cyanditswe n’undi muntu utari umuyuda cg umwisirayeli. Twe rero tugomba gutinya cyane kuko inkoni bakubiswe natwe twakubitwa izirenzeho kuko twaje nk’abavumba ku masezerano. Pawulo avuga ko twatewe ku giti nk’ingurukira. Bityo rero ngo dutinye cyane.
“Nuko urebe kugira neza kw’Imana kandi no kutabera kwayo. Ku baguye ni ukutabera, ariko kuri wowe ni ukugira neza nuguma muri uko kugira neza kwayo, kuko nutagira utyo nawe uzahwanyurwa. Kandi ba bandi na bo nibatagundira kutizera kwabo, bazaterwa nk’ingurukira kuko Imana ishobora kubagaruraho. Ko wahwanyuwe ku giti cyavutse ari umunzenze, ugaterwa nk’ingurukira kuri elayo nziza utavutseho, nkanswe ba bandi bene yo, ntibazarushaho cyane guterwa muri elayo yabo? Bene Data kugira ngo mutabona uko mwirata ndashaka ko mumenya iby’iri banga: Abisirayeli bamwe banangiwe imitima ariko si bose, kugeza ubwo abanyamahanga bazinjira mu Itorero bakagera ku mubare ushyitse. Ni bwo Abisirayeli bose bazakizwa nk’uko byanditswe ngo“Umukiza azava i Siyoni, Azakura muri Yakobo kutubaha Imana.” Nk’uko mwebwe mwagomeraga Imana kera, ariko none mukaba mubabariwe ku bw’ubugome bwabo, ni ko na bo bagomye ubu, kugira ngo imbabazi mwagiriwe zibaheshe na bo kubabarirwa”
Abaroma 11: 22-26,30-31
Imana ifite umubare yifuza ko abakijijwe bageraho (ariko ni ibanga ryayo), uwo mubare nugera nibwo abisirayeli basigaye bazakizwa. Ariko ibi ni ubwiru bukomeye tudakwiriye gutindaho, kuko Imana yifuza ko abantu bose bakizwa.
“kuko Imana yabumbiye hamwe abantu bose mu bugome, kugira ngo ibone uko ibabarira bose.”
Abaroma 11:32
Iri somo riraduha umwanzuro ngo Imana yabumbiye abantu bose mu bugome kugurango ibone uko ibabarira bose.
Yabikoze ite? Byumwe:
“kuko ubwo igicumuro cy’umwe cyateye ko urupfu rwimikwa n’umwe, ni na ko abahawe ubuntu busesekaye n’impano yo gukiranuka bazarushaho kwimikanwa ubugingo n’umwe ari we Yesu Kristo. Nuko rero, ubwo igicumuro cy’umuntu umwe cyateye ko abantu bose bacirwa ho iteka, ni na ko icyo gukiranuka cyakozwe n’umuntu umwe cyahesheje abantu bose gutsindishirizwa, bagahabwa ubugingo. Kandi nk’uko kutumvira Imana k’umuntu umwe kwateye ko abenshi baba abanyabyaha, ni ko no kuyumvira k’umwe kuzatera ko abenshi baba abakiranutsi.”
Abaroma 5:17-19
Umwanzuro:
Amaherezo y’abisirayeli n’ayacu ni amwe. Abisirayeli ntabwo baciwe burundu, ahubwo byabaye kugirango bisubireho ndetse n’abanyamahanga bahabwe amahirwe ku gakiza. Yerusalemu yo mu ijuru ni umujyi munini ushobora guturwamo n’abatuye isi ubakubye inshuro 10, ariko ikibabaje benshi ntibifuza kujyayo. Uwo murwa ufite amarembo 12, kuri buri rembo hariho izina ry’umukurambere wo mu muryango wa Isirayeli. (Ibyah 21:21; Ibyah 7:1-8)
Twese rero tuzinjirayo twitwa abisirayeli kuko ibyo ari byo Imana yagambiriye uhereye kera kose. Uwiteka adushoboze kuzabayo.