Bibiliya itubwira ko Imana itarobanura ku butoni, ko ahubwo abantu bose ibakunda kimwe. (Matayo 5:44-45; Luka 6:35). Ariko na none ni nayo itubwira ibyo gutoranya cyangwa kurobanura bamwe kubw’ubuntu gusa nk’uko tuzabigarukaho mu Baroma 11.
Muri uyu mwanya tugiye kwibanda ku ihame ryo gukiza nk’uko Pawulo yabyise gukiza abanyabyaha nta kiguzi batanze, ahubwo intambwe zose zigakorwa n’Imana gusa.
Kandi tuzi yuko ku bakunda Imana byose bifataniriza hamwe kubazanira ibyiza, ari bo bahamagawe nk’uko yabigambiriye, kuko abo yamenye kera yabatoranirije kera gushushanywa n’ishusho y’Umwana wayo, kugira ngo abe imfura muri bene se benshi. Abo yatoranije kera yarabahamagaye, kandi abo yahamagaye yarabatsindishirije, n’abo yatsindishirije yabahaye ubwiza.
Rom 8:28-30
Hano tubonyemo ibintu bine bikomeye mu murimo w’Imana wo kudukiza:
- Abo Imana yamenye kera yarabatoranyije ngo base n’Umwana wayo Yesu, maze Yesu abe imfura muri bene Se benshi. Muri make abakijijwe ni barumuna ba Yesu, kuko we yababanjirije. Ikindi kandi ni we wabapfiriye, bityo rero iyo atabaho nk’umuntu ngo anabapfire ntibari kuzabaho.(Abakolosayi 1:15; Matayo 26:28; Yesaya 53:12)
- Abo Imana yatoranyije kera yarabahamagaye (Abefeso 1:3-12) ibahamagaza ubutumwa bwiza (2 Tesal. 2:14). Ikimenyetso kizakwemeza ko watoranyijwe ni iki cyo kugerwaho n’ubutumwa bwiza. Nuko rero ubu butumwa usoma ntuburangareho ngo ubusuzugure kuko mu rubanza utazabona icyo kwireguza.
- Abo Imana yahamagaye yarabatsindishirije. Gute? Gutsindishirizwa bamwe bibwira ko ari ukubarwaho gukiranuka ubundi ugakomeza kwiberaho uko ubyumva. Ariko si ko biri. Dutsindishirizwa na Kristo binyuze mu mbaraga y’Umwuka Wera, udushoboza gutsinda icyaha tugasa na Yesu, tugakora imirimo myiza, tukabaho imibereho ishimwa kandi idutegurira kuba mu ijuru dufite imico nk’iya Kristo (1 Korinto 6:11; Abaroma 5:1,2)
- Abo Imana yatsindishirije yabahaye ubwiza. Ubwiza buvugwa aha ni bwa bwiza bwo mu ijuru ahatarangwa ikibi, twarabuhawe icyo dusigaje ni ukubwinjiramo mu buryo bugaragara. Bidatinze, Umwami wacu agiye gutunguka ku bicu mu rufaya rw’indirimbo n’amajwi menshi yo kunesha, ashagawe n’abamarayika, maze buri wese ashyirwe mu mugabane ujyanye n’amahitamo ye n’ibyemezo yafashe ku bijyanye n’agakiza. (Abefeso 2:1-7)
Muri make Imana yarangije kutwicaza mu ijuru, ubu iruhukiye ku ntebe yayo itegereje ko tugerayo gusa kuko itazatujyana yo ku gahato, irabanza ikatwigisha ikatwemeza, tukava mu bidushukashuka twavukiyemo. (2 Petero 3:9).
Ibi byose byakozwe ryari? “kera cyane isi itararemwa”!
Umugambi wo gukiza umuntu wahozeho mu bitekerezo by’Imana itararema isi, muri make icyaha kitarabaho. Imana nta kiyitungura nk’uko twe duhora dutungurwa n’ibyo tubona cyangwa ibitubaho buri munsi. Yo ihoraho ntigengwa n’ibihe. Ibyabaye n’ibizaba ibibona nk’aho byarangiye byose. No gukiza umuntu yo yarabirangije, ikiriho ni ukumenyesha umuntu iyo nkuru nziza, maze akizera akinjizwa mu munezero wamuteganyirijwe, cyangwa akabyanga agahanagurwa ku ikarita y’isi akajyana na Satani n’ingabo ze.
Abahamagawe ni benshi ariko abatoranyijwe ni bake (Matayo 7:14; Matayo 22:14)
Nimuzirikane guhamagarwa kwanyu (1 Korinto 1:26)
IMANA MU RUHANDE RWACU
None ubwo bimeze bityo tuvuge iki? Ubwo Imana iri mu ruhande rwacu umubisha wacu ni nde? Mbese ubwo itimanye Umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose? Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?….
Abaroma 8:31- 39
Tubonye neza ko Imana itarimanye umwana wayo nta kindi kibaho ishobora kutwima. Muri Kristo Imana yaduhaye ubugingo n’indi migisha yose yo mu ijuru. Ahasigaye ni ahacu kwemera iyo mpano iruta izindi zose. Nta mugisha nta n’ikindi kintu cyarusha agaciro kuba umwana w’Imana.
Satani, Umurezi wa bene Data
Numva ijwi rirenga rivugira mu ijuru riti “Noneho agakiza karasohoye, gasohoranye n’ubushobozi n’ubwami bw’Imana yacu n’ubutware bwa Kristo wayo, kuko Umurezi wa bene Data ajugunywe hasi, wahoraga abarega ku manywa na nijoro imbere y’Imana yacu.
Ibyah 12:10
Umunsi umwe abana b’Imana baje bashengereye Uwiteka, kandi na Satani yazanye na bo.
Yobu 1:6
Aha turabona Satani yihinjiranye n’abamarayika beza, baje kuramya Imana, naho we azanywe no kugira ngo arege abakiranutsi imbere y’Imana, yemeze ko nta washobora kubaho atunganiye Imana.
Maze anyereka Yosuwa umutambyi mukuru ahagaze imbere ya marayika w’Uwiteka, na Satani ahagaze iburyo bwe ngo amurege.
Zak 3:1
Aya masomo tubonye atwereka neza ko Satani ari we ugerageza kurega abana b’Imana ku manywa na ninjoro, abashinja ibyaha ngo barimbuke.
Yesu, Umurengezi wacu
Ni nde uzarega intore z’Imana? Ni Imana kandi ari yo izitsindishiriza? Ni nde uzazicira ho iteka? Ni Kristo Yesu kandi ari we wazipfiriye, ndetse akaba yarazutse ari iburyo bw’Imana adusabira?
Rom 8:33-34
Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.
Ezayi 53:12
“Data, abo wampaye ndashaka ko aho ndi na bo bahabana nanjye, ngo babone ubwiza bwanjye wampaye, kuko wankunze isi itararemwa.
Yohana 17:24
Umwanzuro
Ni cyo gituma bene Data, mukwiriye kurushaho kugira umwete wo gukomeza guhamagarwa no gutoranywa kwanyu, kuko nimukora ibyo ntabwo muzasitara na hato, ahubwo bizabaha rwose kwinjira mu bwami butazahanguka bwa Yesu Kristo, ari we Mwami n’Umukiza wacu.
2 Petero 1:10-11
Nuko rero niba mwarazuranywe na Kristo, mujye mushaka ibiri hejuru aho Kristo ari, yicaye iburyo bw’Imana. Mujye muhoza umutima ku biri hejuru atari ku biri mu si, kuko mwapfuye kandi ubugingo bwanyu bukaba bwarahishanywe na Kristo mu Mana.
Abakolosayi 3:1-3
Kuba Yesu ari mu ijuru afite ishusho yacu n’amazina yacu, adusabira ubudasiba, ni igihamya cy’uko natwe tuzabana yo nawe nitumwizera tugatandukana na Satani, tukareka kugira undi muntu tugira umuhuza hagati yacu n’Imana, nta kabuza tuzakizwa.
Nituzirikana amahirwe yo guhamagarwa kwacu (kugerwaho n’Ijambo ry’Imana ari ryo Butumwa Bwiza), tukayaha agaciro, nta kabuza tuzagera mu ijuru. Imana ntirenganya kandi ntihutiraho. Umutima uyishaka ntizawirengagiza. Irifuza ko njye nawe twakizwa. Ngaho rero twitange uyu munsi kuko ejo atari ahacu.