Inyigisho ivuga ko iyo umuntu akijijwe aba akijijwe by’iteka ryose ntabwo yemeranya na Bibiliya

Ibiri amambu, Bibiliya irimo ingero nyinshi z’abantu bari barakijijwe yemwe bakaba bari barujujwe na Mwuka wera ariko hanyuma bakaba barateye umugongo Umukiza.

Nk’urugero reka turebe umwami Sawuli, Umwami Sawuli yatoranyijwe n’Umukiza, yuzujwa Mwuka wera, ariko, yishyira hejuru, aribona maze arakaza Mwuka wera, hanyuma yaje kwiyahura kubera ubwihebe. Yuda yatumwe kubwiriza ubuntumwa ari hamwe n’abandi bigishwa 11 ariko yakomeje kwizirika ku gukunda ubutunzi kugeza ubwo yihakanye Umwami we aramugurisha. Yuda yabuze agakiza, atakaza umubano we n’umukiza.

Ezekieli 18:24 haravuga ngo, “Ariko umukiranutsi nareka gukiranuka kwe agakora ibibi, agakurikiza ibizira byose, ibyo umunyabyaha akora, mbese azabaho? Ibyo gukiranuka yakoze byose nta na kimwe kizibukwa, ubugome bwe yagize n’icyaha cye yakoze ni byo azazira.” Mu magambo make umuntu wahoze ari umukiranutsi ashobora kubivamo, agatakaza agakiza. Mu Baheburayo 10:23,24, Pawulo aravuga ati, “Dukomeze kwatura ibyiringiro byacu tutanyeganyega,” Ese niba umuntu akizwa rimwe bikaba bihagije, kuki yasabwa gufata akomeje? “Akomeza avuga ati, “kandi tujye tuzirikana ubwacu kugira ngo duterane ishyaka ryo gukundana n’iry’imirimo myiza. Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy’ibyaha”

Bibiliya ntabwo yemeranya n’ibyo gukizwa rimwe bikaba bihagije, kuko birashoboka ko twareka inshingano zacu zo gufata agakiza dukomeje. Yesu ntabwo azigera atureka ngo tugende, ariko twe dushobora guhitamo kumuvaho turamutse tubishatse. akaga kazanwa n’inyigisho y’uko umuntu akizwa rimwe, ni uko yambura abantu umudendezo wo guhitamo. Ariko tuzahora dufite umudendezo wo guhitamo gukunda Umukiza cyangwa kumujya kure.

“Ntimuzi yuko mu birori abasiganwa biruka bose, ariko ugororerwa akaba umwe? Namwe abe ari ko mwiruka kugira ngo mugororerwe. Umuntu wese urushanwa yirinda muri byose. Abandi bagenzereza batyo kugira ngo bahabwe ikamba ryangirika, naho twebwe tugenzereza dutyo kugira ngo duhabwe iritangirika. Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.” (1 Abakorinto 9:24-27) Mu yandi magambo, Pawulo arimo aravuga ko nubwo yari afite umushyikirano wuzuye Mwuka wera n’Imana, byarashobokaga ko arekwa nayo. Ku rundi ruhande hari abavuga ko umuntu agomba kugenda ashidikanya umubano we n’Imana wa buri munsi. Bibiliya ivuga neza ko iyatangiye umurimo mwiza muri twe ari nayo izawusohoza kugeza ku munsi wo kugaruka kwa Yesu; niwe ntangiriro ndetse n’umusozo wo kwizera kwawe, kugirango wizere ko ufite ubugingo buhoraho.

Imana ntishaka ko tubaho mu bwoba. Yavuze ko dushobora kumenya ko dufite ubugingo buhoraho. Ibi tuzabimenya uko tuzarushaho kuguma muri We, Nta kintu na kimwe tugomba gutinya, tujya mu kaga gusa igihe duhisemo gukura ikiganza cyacu mu cya Kristo, tugahitamo kuva mu bushake bwe tukihitiramo kugendera mu nzira twishakiye. Niyo mpamvu ari byiza ko buri munsi twarushaho kwegurira Imana imibereho yacu. Pawulo yaravuze ati, “mfa buri munsi.” Yari yarahisemo ko buri munsi agomba kubaho ku bwe, agomba gupfa kuri kamere, kandi akavukira bushya muri Kristo. Gupfa buri munsi, bisobanuye ko azakora ku buryo ukomeza kurinda umushyikirano wawe n’Imana.