Guhera igihe abakurambere bacu bacumuraga, umuntu yinjiwemo n’imbuto yo kwiyemera no kwikunda. Inarijye yahawe umwanya mu mutima, umuntu ntiyaba akiramya Imana ahubwo asigara yihimbaza ubwe. Uyu mwuka w’ubwibone ni wo wayaye inkuruzi y’ibibi byose tubona ku isi. Uyu ni wo mwuka warangaga satani igihe yacibwaga mu ijuru. “Waribwiraga uti ‘Nzazamuka njye mu ijuru nkuze intebe yanjye y’ubwami isumbe inyenyeri z’Imana’, kandi uti ‘Nzicara ku musozi w’iteraniro mu ruhande rw’impera y’ikasikazi, 14nzazamuka ndenge aho ibicu bigarukira, nzaba nk’Isumbabyose” (Yesaya 14:12,13). Ezekiyeli nawe aravuga ati: “Mwana w’umuntu, ubwire umwami w’i Tiro uti ‘Uku ni ko Umwami Uwiteka avuga ngo: Umutima wawe wishyize hejuru, uravuga uti “Ndi Imana, nicaye ku ntebe y’Imana iri hagati y’inyanja.” Nyamara ariko uri umuntu nturi Imana, nubwo ugereranya umutima wawe n’umutima w’Imana”(Ezekiyeli 28:2). Lusiferi yahoze ari umukerubi utwikira mu ijuru. Yarushaga icyubahiro abamarayika bose. Nyamara yuzuwe mo n’ubwibone ashaka kwigira Imana. Mugukora ibi, byatumwe ahananurwa mu ijuru (Yesaya 14:14; Ezekiyeli 28:17-19).
Igihe yajugunywaga mu isi yakomeje umugambi we. N’ubwo atari agishoboye kwigarurira ubwami bw’Imana, yiyemeje gutsembaho umuntu akoresheje uburiganya. Mu murima wa Edeni yiyoberanyije mu mwambaro w’inzoka kugira ngo abone uko ashukashuka Eva. Nk’uko yashatse kwigira Imana binyuze mu kwica amategeko yayo, ni nako yoheje Eva kwica amategeko y’Imana ngo amere nka yo. Iki ni cyo kibwirizwa cyambere satani yabwirije mu ijuru no mu isi. Kwica amategeko y’Imana byagizwe akamenyero n’abiyita abakristo benshi, nyamara bagakomeza kwiyitirira ko baramya Imana. Igihe umuntu yakiraga ubu bushukanyi bwa satani bwo gushaka kuba Imana, yari yakiriye muri we umwuka wo kutanyurwa kandi byahindutse ubuzima bw’inyokomuntu yose. Guhera ubwo bene Adamu twese tuvukana iyi kamere y’inarijye no kwishyira hejuru. Iki ni kimwe mu byaha Imana yanga urunuka, nyamara kandi ni icyaha abakristo bwamwe bashobora kwibwira ko ntacyo gitwaye.
Igihe cyose iki cyaha cyabaga gikozwe, cyakurikiranaga no gucishwa bugufi. Ubwo Lusiferi yigomekaga mu ijuru, yahananuriwe i kuzimu. Gucumura kwa Adamu na Eva kwabasohoye mu rugo rwabo rwiza (Edeni). Ubwo Nebukadinezali yishiraga hejuru, yaciriwe kuba mu ishyamba arisha nk’inka imyaka irindwi.(Itangiriro 3:22-24; Daniyeli 4:31-33). Iteka ryose ubwibone no kwishyira hejuru, umusaruro wabyo wabaye ukurimbuka gukomeye. “Kwibona kubanziriza kurimbuka, Kandi umutima wirarira ubanziriza kugwa.”(Imigani 16:18) Izi ngero nyeya ziduhamiriza ko icyi ari icyaha Imana yanga urunuka. “Nta cyaha gikomeye kibaho ku Mana kandi gishyira umutima w’umuntu mu kaga nko kwibona no kwihaza muri byose. Nibyo byaha bikomeye kuruta ibindi.” (Kwitegura Akaga Gaheruka,p.57).
None se ni iki umunyabyaha ruharwa, ndetse umuntubuntu uvukira mu cyaha yakora kugira ngo aneshe iki cyaha kibi cyampunze imagarike yacu? Mu gihe tuvuga ibi tugomba kuzirikana aya magambo: “Mbese Umunyetiyopiya yabasha guhindura ibara ry’umubiri we, cyangwa ingwe ubugondo bwayo? Namwe ni uko ntimwabasha gukora ibyiza, kandi mwaramenyereye gukora ibibi.”(Yeremiya 13:23). Nta muntu n’umwe ufite ubushobozi bwo guhindura imiterere ye. Nta bubasha bwo gutunganya ibyangiritse mu mico yacu. Nyamara hari inkuru nziza ishimishije. Imana yatanze uburyo bwo kunesha icyaha cyose kitwizingiraho. Ni yo yakurikiranye Adamu na Eva, ibasubiza ibyiringiro. Isezerano ry’agakiza kabonerwa muri Kristo, ni ryo zingiro ryo kunesha icyaha mu mutima. Abizeye Imana bose bakagundira iryo sezerano, babayeho bakiranukira Imana. Nyamara abakerensheje iyo mpano y’ubuntu bazimiriye mu mwijima.
Urugero rw’abana bambere bakomotse kuri Adamu, ruduha ishusho ngari kuri izo mpande zombi. Abeli yizeye igitambo cya Kristo binyuze mu gutamba igitambo kivusha amaraso. Iri ni ryo ryari ibanga ryo gukiranukira Imana kwe no kwicisha bugufi. Nyama mukuru we Kayini, yishingikirije ku mirimo y’amaboko ye, atura igitambo kitavusha amaraso. Iki gikorwa cyagaragazaga ko adaha agaciro igitambo cya Kristo we mpongano y’ibyaha by’abari mu isi. Ayo mahitamo apfuye yakoze yamugejeje ku kwigomeka no kwica murumuna we Abeli, kandi ahitamo gutandukana n’Imana burundu (Itangiriro 4:3-16). Mbega amahitamo ababaje! Gutandukana n’Imana by’iteka ryose! Iki gitekerezo kigaragaza amatsinda abiri azahoraho kugeza ku mperuka. Bamwe bishindikiriza ku ncungu y’ibyaha, mu gihe abandi bishingikiriza ku mirimo yabo no ku gukiranuka bihangiye.
Kuko Kristo ari we wujuje ibyangombwa byo gukiranuka, ni we utarangwamo inarijye. Ni yo mpamvu dukeneye kumenya imibereho ye, kuko ari we kitegererezo cyacu. Kwakira imico ye ikaba mu mitima yacu, ni byo bitugira abantu bicisha bugufi batarangwamo inarijye namba. Isomo rirusha ayandi gusobanura ukwicisha bugufi kwa Kristo ryo mu Byanditswe Byera, ni iryo mu Bafilipi igice cya kabiri. “Mugire wa mutima wari muri Kristo Yesu. Uwo nubwo yabanje kugira akamero k’Imana, ntiyatekereje yuko guhwana n’Imana ari ikintu cyo kugundirwa, ahubwo yisiga ubusa ajyana akamero k’umugaragu w’imbata, agira ishusho y’umuntu, kandi amaze kuboneka afite ishusho y’umuntu yicisha bugufi, araganduka ntiyanga no gupfa ndetse urupfu rwo ku musaraba.” (Abafilipi 2:5-8). Iri ni isomo ritangaje cyane. Riduhishurira imibereho yose yaranze umucunguzi wacu. N’ubwo yahoze ari Imana, umuremyi w’ibiri mu isi byose, yemeye kwisiga ubusa kugeza ubwo ahindutse nk’umugaragu w’imbata. Ubusanzwe, imbata ntizahabwaga agaciro na banyirazo nyamara Yesu we yahindutse nk’umugaragu w’imbata. Yemeye kuba nk’udafite agaciro, kugeza ubwo atanze ubugingo bwe ku musaraba. Mbega urukundo rutangaje! Birenze ibyo umuntu yatekereza. Uru ni rwo rugero nyakuri rwo kwicisha bugufi. Aha ni ho hari ishuri ryo kwicisha bugufi. Umuhanuzi Yesaya nawe ahishura iryo banga rihishe muri Kristo, maze akarondora iby’imibabaro y’indengakamere umwana w’Imana yemeye kwikorera kubera ibyaha byacu.
“Ni nde wizeye ibyo twumvise, kandi ukuboko k’Uwiteka kwahishuriwe nde? Kuko yakuriye imbere ye nk’ikigejigeji, nk’igishyitsi cyumburira mu butaka bwumye, ntiyari afite ishusho nziza cyangwa igikundiro, kandi ubwo twamubonaga ntiyari afite ubwiza bwatuma tumwifuza. Yarasuzugurwaga akangwa n’abantu, yari umunyamibabaro wamenyereye intimba, yasuzugurwaga nk’umuntu abandi bima amaso natwe ntitumwubahe. Ni ukuri intimba zacu ni zo yishyizeho, imibabaro yacu ni yo yikoreye, ariko twebweho twamutekereje nk’uwakubiswe n’Imana agacumitwa na yo, agahetamishwa n’imibabaro. Nyamara ibicumuro byacu ni byo yacumitiwe, yashenjaguriwe gukiranirwa kwacu, igihano kiduhesha amahoro cyari kuri we, kandi imibyimba ye ni yo adukirisha. Twese twayobye nk’intama zizimiye, twese twabaye intatane, Uwiteka amushyiraho gukiranirwa kwacu twese. Yararenganye ariko yicisha bugufi, ntiyabumbura akanwa ke amera nk’umwana w’intama bajyana kubaga, cyangwa nk’uko intama icecekera imbere y’abayikemura, ni ko atabumbuye akanwa ke. Guhemurwa no gucirwa ho iteka ni byo byamukujeho. Mu b’igihe cye ni nde witayeho ko yakuwe mu isi y’abazima, akaba yarakubitiwe ibicumuro by’ubwoko bwe? Bategetse ko ahambanwa n’abanyabyaha, yari kumwe n’umutunzi mu rupfu rwe nubwo atagiraga urugomo, kandi ntagire uburyarya mu kanwa ke.” (Yesaya 53:1-9).
Ubu ni bwo buzima umuremyi w’ijuru n’isi yemeye kubaho kugira ngo aducungure. Imibereho yo kuvukira mu muryango wa gikene akavukira mu muvure w’inka, ubuzima bugoye bw’ubuhunzi, gusuzugurwa na bene se n’abo mu gihe cye, kwangwa n’abayobozi b’idini, kugeza ku gufatwa kwe agacundwa ayikoba, agakubitwa ibiboko byomokanaga n’inyama zo ku mubiri we maze akabisoresha kubambwa ku musaraba yambaye ubusa ku karubanda, ni byo byari ikiguzi cy’ibyaha byacu. Mbese ujya ufata umwanya wo gutekereza kuri ibi? Ndakubwiza ukuri ko nufata umwanya ukabishyira mu bitekerezo byawe, ubwibone bwose buzakurwaho ugasigara urangamiye Kristo gusa. Kubabazwa kwe bene aka kageni, ni byo byatumye ducungurwa. None se ni mpamvu ki abitwa ko ari abakristo bakomeza gutunga inarijye mu mibereho yabo, kandi bagakomeza kuririmba ibya Kristo? Impamvu nta yindi, ni uko ntaguhinduka k’umutima unyuzwe n’ubuntu bwa Kristo kwigeze kubaho mu mitima yabo. Hari umuti umwe rukumbi w’iki kibazo.
“Hari ukubura gukomeye k’ubutwari bwa Gikristo no gukorera Imana umuntu amaramaje. Ntabwo dukwiriye gushaka gushimisha no kunezeza inarinjye, ahubwo dukwiriye gushaka kubaha Imana no kuyihesha ikuzo, kandi mu byo dukora byose n’ibyo tuvuga, tugahanga amaso ku bwiza bwayo. Nitureka imitima yacu igakorwaho n’aya magambo y’ingenzi akurikira kandi igahora iyazirikana, ntituzabasha kugwa mu bishuko mu buryo bworoshye kandi n’amagambo yacu azaba make ndetse abe atoranyijwe neza. Umuhanuzi yaravuze ati: “Yakomerekejwe kubera ubwigomeke bwacu, yarababajwe kubera ibicumuro byacu. Igihano twari tugenewe ni cyo yahanwe, ibikomere bye ni byo dukesha agakiza.”(Yesaya 53:5) “Ijambo ry’impfabusa ryose abantu bavuga, bazaribazwa ku munsi w’amateka.”(Matayo 12:36) “Uri Imana indeba.”
Ntidushobora gutekereza kuri aya magambo y’ingenzi kandi ngo twibuke imibabaro Yesu yagize kugira ngo twe abanyabyaha ruharwa tubashe kubona imbabazi no gucungurirwa Imana kubw’amaraso ye y’igiciro cyinshi ngo tubure kwiyumvamo imbaraga yera idukebura ndetse n’icyifuzo cyo gushaka kubabazwa kubwa Yesu we wababajwe kandi akihanganira byinshi ku bwacu. Nituzirikana ibi bintu, inarinjye yacu n’isumbwe ryayo bizacishwa bugufi maze mu mwanya wabyo hajye kwicisha bugufi nk’uk’umwana muto kuzihanganira gucyahwa n’abandi kandi ntituzigera turakazwa mu buryo bworoshye. Nibiba bityo umwuka uyobowe n’inarinjye ntuzigera utuzamo ngo ugenge ubugingo bwacu.
Iyo nzirikanye ibintu byinshi twakorewe kugira ngo dukomeze gutungana, bintera gutangara nti: “Mbega urukundo! Mbega urukundo ruhebuje Umwana w’Imana yadukunze twe abanyabyaha b’abatindi! Mbese twaba abapfapfa ntitugire n’icyo twitaho mu gihe ibintu byose bishobora gukorwa biri gukorwa ubu kubw’agakiza kacu? Ijuru ryose ritwitayeho. Dukwiriye kuba bazima tugakangukira kubaha, guha ikuzo no kuramya Isumbabyose. Imitima yacu ikwiriye gusabwa n’urukundo no gushimira Yesu wasabwe n’urukundo adukunda n’impuhwe atugirira. Dukwiriye kumwubahisha imibereho yacu, kandi kubw’ibiganiro byacu bitunganye kandi byera, tukagaragaza ko twabyawe n’ijuru, ko iyi si atari iwacu ko ahubwo turi abagenzi n’abimukira kuri yo, ko ahubwo tugana mu gihugu cyiza.”{Inyandiko Z’ibanze,pp.107-108}.
GWIRA RUTARE UMENEKE
Nshuti mukundwa, ndagira ngo nkubwire ko ijuru ryakoze byose kubwacu. Nta handi dushobora kubonera umuti w’inarijye no kwishyira hejuru, uretse mu kuzirikana iby’urukundo rwaducunguye. Dukwiriye kumanika amaboko, maze tukemera ibyaha byacu, tukabyaturira Kristo kuko yiteguye kutwakira nk’abana be. Yavuze ko nitumugwira kuko ari we Rutare rw’iteka tuzamenagurika. Asezerana kuduha umutima mushya kandi woroshye akadukuramo umutima ukomeye (Ezekiyeli 36:24-27; Matayo 21:44). None se kwugwira Rutare bisobanuye iki?
“Ku bizera, Kristo ni Urufatiro rushikamye. Kuko baguye kuri Rutare maze bakamenagurika. Ibyo bishatse kuvuga kwicisha bugufi, kumvira Kristo kandi ukanamwizera. Kugwa ku Rutare maze ukamenagurika bisobanura kwanga gukiranuka kwawe bwite, maze ukajya kuri Kristo wicishije bugufi nk’umwana muto, mu kwihana ibicumuro byawe ukizera urukundo rubabarira. Kandi kubwo kwizera no kumvira twubakwa ku rufatiro rwa Kristo”; “Umuntu akwinye kugwa kugira ngo abone uko abyuka. Dukwiriye kugwa ku rutare maze tukamenagurika niba dushaka kubyuka muri Kristo. Inarijye igomba kwimurwa ukwishyira hejuru gukwinye gucishwa bugufi niba dushaka kuzafatanya mu cyubahiro cy’ubwami bw’Imana ” (Uwifuzwa ibihe byose,pp.403; 29 ).
“Nimwiyuhagire mwiboneze, mukureho ibyaha byo mu mirimo yanyu bive imbere yanjye, mureke gukora nabi. Mwige gukora neza, mushake imanza zitabera, murenganure abarengana, mucire impfubyi urubanza, muburanire abapfakazi. “Nimuze tujye inama”, ni ko Uwiteka avuga, “Naho ibyaha byanyu byatukura nk’umuhemba birahinduka umweru bise na shelegi, naho byatukura tukutuku birahinduka nk’ubwoya bw’intama bwera.” (Yesaya 1:16-18). “Mbese uzamwemerera mujye inama? Mbese uzamuha umutima wawe ngo awurinde nk’umuremyi ukiranuka? Noneho ngwino, ubeshweho n’umucyo wo mu maso he, maze usenge nka Dawudi ati: “unyejeshe ezobu ndera: unyuhagire ndaba umweru ndushe urubura.” (Zaburi 51:7). Shyira amaraso ya Kristo mu mutima wawe kubwo kwizera, kuko ibyo aribyo bizaguhindura umweru nka shelegi. Ariko uravuga uti: “kwiyambura ibigirwamana byanjye byose bizamena umutima wanjye.” Mubyiyambure byose ku bw’Imana kuko ari byo bigereranya neza kugwira urutare ukamenagurika. Noneho siga yose kubwe,kuko niba utamenetse nta gaciro ufite.” Ubutumwa bwatoranyijwe,vol.1,p.260.1
“Tugomba kwegurira Imana imitima yacu kugira ngo ituvugurure, itweze kandi idushoboze kuzaba mu bikari byo mu ijuru. Ntitugategereze agahe karushijeho kutunogera, ahubwo uyu munsi niho tugomba kwiha Imana tukareka kugumya kubatwa n’icyaha. Mbese mutekereza ko muzabona ubushobozi bwo kurwanya icyaha buhoro buhoro? Mujugunye icyarimwe icyo kintu kivumwe. Mwange icyo Kristo yanga, mukunde icyo akunda. Mbese ntiyateganije ko muzezwaho ibyaha byanyu kubw’urupfu rwe n’imibabaro ye? Igihe dutangiye kumva ko turi abanyabyaha kandi tukagwira Rutare akadushenjagura, amaboko yiteka aratugota maze tukazanwa hafi y’umutima wa Yesu. Ubwo nibwo tuzishimira cyane urukundo rwe kandi tuzinukwe gukiranuka kwacu bwite. Tugomba kwegera ku birenge by’umusaraba. Uko tuzarushaho kuhicishiriza bugufi, niko urukundo rw’Imana ruzarushaho kutugaragarira.”(Ubutumwa bwatoranyijwe,vol.1,p.258.3).
Imibereho yo kwicisha bugufi ni yo igera ku nsinzi ihanitse. Kwicisha bugufi kwa Kristo kwatumye ashyirwa hejuru. “Ni cyo cyatumye Imana imushyira hejuru cyane ikamuha izina risumba ayandi mazina yose, kugira ngo amavi yose apfukame mu izina rya Yesu, ari ay’ibyo mu ijuru, cyangwa ay’ibyo mu isi, cyangwa ay’ibyo munsi y’isi, kandi indimi zose zihamye ko Yesu Kristo ari Uwiteka, ngo Imana Data wa twese ihimbazwe”; “Azabona ibituruka mu bise by’ubugingo bwe bimwishimishe, bimuhaze. Umugaragu wanjye ukiranuka azatuma benshi baheshwa gukiranuka no kumenya, kandi azīshyiraho gukiranirwa kwabo. Ni cyo gituma nzamugabanya umugabane n’abakomeye, azagabana iminyago n’abanyamaboko, kuko yasutse ubugingo bwe akageza ku gupfa akabaranwa n’abagome, ariko ubwe yishyizeho ibyaha bya benshi kandi asabira abagome.” (Abafilipi 2:9,10; Yesaya 53:11,12).
Insinzi nyakuri umuntu wese yageraho ikomoka mu mibereho yo kwicisha bugufi. Imana ishaka ko twemera ubukene bwacu n’ubunyacyaha bwacu. Ni muri ubu buryo gusa tubasha kugera ku nsinzi ihanitse. Imana yemera umutima umenetse kandi ushenjaguwe ntizawirengagiza. Reka dufatanye muri iri sengesho: “Nta n’umwe ushobora kwiyambura inarijye, Yesu Kristo niwe ushobora kuyitwambura. Ni ngombwa ko imvugo y’umukristo iba iyi ngo: Mana akira umutima wanjye! Urabona ko ntakwishoboza kuwuguha. Ni isambu yawe. Ngaho wukuremo imyanda, kuko jye ntabishoboye. Nkiza uko ndi kose, n’ubwo ndi umunyantege nke, nkagira kwikunda gukabije ! Nshyira ku rugero rwiza, untunganye, unzamure ungenze mu bicu byera kandi bitunganye, aho amazi akomeye y’urukundo rwawe azashobora kungera ku mutima. “Kwiyanga ntikugomba kuboneka gusa mu itangiriro ry’imibereho ya gikristo, ahubwo ni ngombwa ko kugaragara mu ntambwe zose z’urugendo rwacu ku isi Kwitegura akaga gaheruka, p.57