“Ntugatinge abagabo, ni ikizira.” Abalewi 18:22
Tubayeho mu gihe kirangwa no gukabya mu gushimisha ibyifuzo bya kamere. Abagabo n’abagore “bikundira ibibanezeza aho gukunda Imana yabo” (2 Timoteyo 3:4,5). Mu muco w’iki gihe, icyaha ntikicyitwa icyaha. Ahubwo bimwe mu byahoze ari ibyaha, ubu bifatwa nk’ibintu bigezweho kandi by’iyubashye. Ibi twabibona mu buryo bwihariye nko mu cyatwa ubutinganyi.
Ibikorwa by’ubutinganyi ni icyaha. Bibiliya ikoresha imvugo y’umvikana kandi itarimo kwinginga: “Ntimuzi yuko abakiranirwa batazaragwa ubwami bw’Imana? Ntimwishuke. Abahehesi cyangwa abasenga ibishushanyo cyangwa abasambanyi, cyangwa ibitingwa cyangwa abagabo bendana” (1 Abakorinto 6:9) Nta buryo wabona waca iruhande iyi mvugo.
Yego koko, abatinganyi bagomba kugirirwa impuhwe ndetse bagahabwa icyubahiro nk’icyo duha abanda igihe tubajyaniye ubutumwa. Ariko ntabwo bagomba kwigishwa ko Imana yemera imibereho yabo. Amahitamo ni abiri, kugumya kubaho barwanya ijambo ry’Imana mu buryo bweruye cyangwa se guhitamo Imana maze bakabonera umudendezo mu kureka iyo mibereho ishyira mu kaga imico yabo ndetse n’ubuzima bwiza.
Ikirushije kuba kibi ni uko, hari n’abakristo bibwira ko ikintu kitakiri icyaha bitewe n’uko abagikora ari benshi. Kwemerwa k’ubutunganyi mu itorero ry’uyu munsi byari gufatwa nko gutuka Imana kwihandagaje mu itorero ry’abakurambere bacu. Bizeraga ibyo Pawulo yanditse kuri iyi ngingo: “abakora ibisa bityo bakwiriye gupfa” Abaroma 1:32
Kuba hari amadini yemera ubutinganyi ndetse ugasanga amahuriro yabo arimo abatinganyi, yemwe bamwe bakaba ari n’abashumba, ntabwo bihindura ukuri kuko ubutinganyi ari ikizira. Idini ishira iki kintu mu mwanya w’ikintu cyiza, riba rihindutse igisebo ku nshingano yo guhagararira Imana.