Pawulo niyo ntumwa ya Yesu yanditse ibitabo byinshi muri Bibiliya, kandi inyandiko ze zafashije itorero gukura no gusobanukirwa cyane mu kwizera.
Petero amaze kuzisesengura, yavuze ikintu gikomeye kuri zo no ku bantu yise abaswa bazigoreka:
Mumenye yuko kwihangana k’Umwami wacu ari agakiza, nk’uko mwene Data ukundwa Pawulo yabandikiye abwirijwe n’ubwenge yahawe, ndetse no mu nzandiko ze zose yavuze ibyerekeye ibyo. Icyakora zirimo bimwe biruhije gusobanukirwa, ibyo abaswa bahindagurika bagoreka, nk’uko bagira ibyanditswe bindi bakizanira kurimbuka.
2 Petero 3:15-16
Pawulo avuga iki ku buntu n’amategeko?
Mu masomo akurikira, Pawulo aradukurira inzira ku murima!
Nuko tuvuge iki? Tugumye gukora ibyaha ngo ubuntu busage? Ntibikabeho! Mbese twebwe abapfuye ku byaha, twakomeza kuramira muri byo dute? Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira. Kandi ntimuhe ibyaha ingingo zanyu kuba intwaro zo gukiranirwa, ahubwo mwitange mwihe Imana nk’abazuke, n’ingingo zanyu muzihe Imana kuba intwaro zo gukiranuka. Ibyaha ntibikabategeke kuko mudatwarwa n’amategeko, ahubwo mutwarwa n’ubuntu. Nuko tugire dute? Mbese dukore ibyaha kuko tudatwarwa n’amategeko, ahubwo dutwarwa n’ubuntu? Ntibikabeho! Ntimuzi yuko uwo mwihaye kuba imbata zo kumwumvira, muri imbata z’uwo mwumvira uwo, imbata z’ibyaha bizana urupfu, cyangwa izo kumvira Imana kuzana gukiranuka?
Abaroma 6:1-2,12-16
Nuko rero tuvuge iki? Amategeko ni icyaha? Ntibikabeho! Icyakora simba naramenye icyaha iyo ntakimenyeshwa n’amategeko, kuko ntaba naramenye kwifuza iyaba amategeko atavuze ngo “Ntukifuze.”
Abaroma 7:7
Pawulo aragaragaza ko gutwarwa n’ubuntu by’ukuri ni ukudakora ibyaha (kumvira amategeko). Ikinyuranyo cyabyo ni ugutwarwa n’amategeko, ari byo bivuze kubaho amategeko aguciraho iteka kuko utayumvira.
Hari ikintu gikwiriye gusobanuka hano, nta bwami (niyo bwaba ubwa hano ku isi) bushobora kubaho budafite amategeko. Kuko amategeko niyo agaragaza icyiza cyemewe umuntu akwiriye gukora icyaricyo. Mu busanzwe iyo nta tegeko rihari nta n’icyaha kiba gihari nibyo Pawulo avuga mu Baroma 7:7. Kuko Imana yaremye ibiremwa byitekereza, bifite umudendezo wo guhitamo hagati y’icyiza n’ikibi, Imana yashizeho amategeko agenga ibyo yaremye kugirango ibyo biremwa bizabashe kumenya icyiza icyaricyo n’ikibi icyaricyo. Niyo mpamvu handitswe ngo “Amategeko ye yose arahamye. Yakomerejwe guhama iteka ryose, Yategekeshejwe umurava no gutunganya.” Zaburi 111:7,8
Ese ubundi ubuntu buvugwaho ko bumaze iki?
Ubwo Pawulo yandikiraga Tito, dore icyo yamubwiye ku buntu, kandi iyo dushaka kurengera ibyo twibwira turacyirengagiza:
Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none dutegereje ibyiringiro by’umugisha, ari byo kuzaboneka k’ubwiza bwa Yesu Kristo, ari we Mana yacu ikomeye n’Umukiza
Tito 2:11-13
Ariko noneho hariho gukiranuka kw’Imana kwahishuwe kudaheshwa n’amategeko, nubwo amategeko n’ibyahanuwe ari byo biguhamya,
Abaroma 3:21
Dukurikije iri somo, ubuntu ntibutwigisha gusuzugura Imana, ahubwo butwigisha kuyubaha, kwirinda, kureka irari ry’iby’isi no gukiranuka.
Amateko ntatanga agakiza, icyo amaze ni ukugaragaza icyo kumvira Imana bisaba, iyo unyuranyije nabyo uba ukoze icyaha. Imana itanga agakiza (gukiranuka) k’ubuntu, ariko iyo tumajije kwakira ako gakiza, hari impinduka ziba kuri twe, kandi izo nta zindi ni uko dutangira kubaho twumvira Imana tukareka ingeso zacu za kera zo kwica amategeko. Amategeko rero niyo muhamya w’uko twihannye by’ukuri kuko niyo gipimo. Ibyo nibyo Pawulo yavuze mu Baroma 3:21
kuko ikiri mu isi cyose ari irari ry’umubiri ari n’irari ry’amaso, cyangwa kwibona ku by’ubugingo bidaturuka kuri Data wa twese, ahubwo bituruka mu isi. Kandi isi irashirana no kwifuza kwayo, ariko ukora ibyo Imana ishaka azahoraho iteka ryose.
1 Yohana 2:16-17
Intumwa Pawulo yavuze ko we ubwe yibabaza mu mubiri, akawima ibyo urarikira kubwo kunezeza uwamucunguye. Ngurwo urugamba njye nawe duhamagarirwa kurwana.
Nuko nanjye ndiruka ariko si nk’utazi aho ajya, nkubitana ibipfunsi ariko si nk’uhusha. Ahubwo mbabaza umubiri wanjye nywukoza uburetwa, ngo ahari ubwo maze kubwiriza abandi nanjye ubwanjye ntaboneka ko ntemewe.
1 Abakorosayi 9:26-27
Kwimika ibyaha
Noneho ntimukīmike ibyaha mu mibiri yanyu izapfa, ngo mwumvire ibyo irarikira.
Abaroma 6:12
Pawulo akomeza atugira inama yo kutitwaza gukizwa n’ubuntu ngo twimike ibyaha mu mibiri yacu no kumvira ibyo irarikira.
Ngaho tekereza, umuntu uvuga ko atwarwa n’ubuntu, akaba yarabatuwe ku mategeko, ariko akaba umusinzi, umusambanyi, umwicanyi, umunyamahane, umunyarugomo, umubeshyi, umunyagasuzuguro, umwambuzi, indyarya,…Nta gushidikanya, umeze atyo aba atarahura n’Umukiza, kuko ubuntu butuzanira agakiza kandi bukatwigisha kubaha Imana.
Icyakora, nk’uko byari biri no kuri Pawulo, uwakijijwe ahora mu ntambara yo gutegeka ibyifuzo bibi, kandi kubwo kubana na Yesu mu ijambo rye, gusenga no kuyoborwa na Mwuka, abashishwa gutsinda no kuba mu isi afite ibyiringiro bizima.
Twaremewe iki?
Aha niho ibanga rikomeye riri, kandi umukristo wese arararikirwa kurizirikana akomeje, nk’uko Pawulo yabibwiye Abanyefeso:
Mwakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera, ntibyavuye kuri mwe ahubwo ni impano y’Imana. Ntibyavuye no ku mirimo kugira ngo hatagira umuntu wirarira, kuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Abefeso 2:8-10
Aha tubonamo ko
- Twakijijwe n’ubuntu ku bwo kwizera
- Ntabwo agakiza kacu kavuye mu mirimo ngo hatagira ubyirata
- Twaremewe imirimo myiza, iyo Imana yateguye kera tutarabaho ngo tuzayigenderemo.
Aha rero byumvikane ko n’iyo dukoze imirimo myiza nta cyo kwirata tuba dufite, kuko tuyikoreshwa n’Umuremyi wacu wayiringanije ngo abana be yakijije ku buntu bwe bazayigenderemo.
Umusozo
Ef 6:10-12
Ibisigaye mukomerere mu Mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. Mwambare intwaro zose z’Imana, kugira ngo mubashe guhagarara mudatsinzwe n’uburiganya bwa Satani. Kuko tudakīrana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukīrana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru.
Ef 6:10-12
Uburiganya bwa Satani nibwo akoresha adushuka, atujyana hanze y’ijambo ry’Imana. Nitwambara intwaro zose z’Imana (si izacu) nibwo tuzatsinda. (Abefeso 6:14-18)
Mu gusoza, turasaba Imana ngo ikomeze itwumvishe iby’agakiza yaduhaye ku buntu, idushoboze kubaho nk’abakijijwe koko, turwane intambara nziza, maze dutegereze Umwami wacu twihanganye.
Mwuka w’Imana akomeze yigishe kandi yemeze imitima yacu!
ubu butumwa ni ingirakamaro
Nshimishijwe nibiri kukuru rubuga Imana ibongere umwete