MBESE AMATEGEKO YARAHINDUTSE?
Amategeko y’Imana abumbatiye amahame y’ingoma y’Imana. Ni yo rufatiro rw’ubwami bwayo kandi ahishura imico y’ubutungane bwayo. Ahoraho nk’uko na yo ihoraho iteka ryose, kuko ari yo tegeko nshinga ryayo
UBUNTU N’AMATEGEKO
Pawulo aragaragaza ko gutwarwa n’ubuntu by’ukuri ni ukudakora ibyaha (kumvira amategeko). Ikinyuranyo cyabyo ni ugutwarwa n’amategeko, ari byo bivuze kubaho amategeko aguciraho iteka kuko utayumvira.
AMAHIRWE YO KUBA MU BATORANYIJWE N’IMANA
Bibiliya itubwira ko Imana itarobanura ku butoni, ko ahubwo abantu bose ibakunda kimwe. (Matayo 5:44-45; Luka 6:35). Ariko na none ni nayo itubwira ibyo gutoranya cyangwa kurobanura bamwe kubw’ubuntu gusa nk’uko tuzabigarukaho mu Baroma 11.
AMAHEREZO Y’ABISIRAYELI – Umugabane wa II
Nk'uko twabikomojeho ubushize, tugiye gusuzuma amagambo Pawulo yanditse avuga ku maherezo y'ishyanga rya Isirayeli, tugire icyo twigira ku mateka yabo. Iyi ngingo iribanda kuri aya masomo Abaroma 11:1,11-12,15,17-26,30-32 “Nuko ndabaza nti “Mbese Imana yaciye ubwoko...
AMAHEREZO RY’ABISIRAYELI – Umugabane wa I
Muri Bibiliya no mu buzima busanzwe, Abisirayeli bahabwa amazina menshi nk'aya ngo: Abaheburayo, Ishyanga ryera, Ubwoko bwatoranyijwe, Urukiryi rwa Yakobo, Uruzabibu rw'Uwiteka, n'andi menshi. Byaba rero bisekeje ko twavuga ku maherezo yabo tutabanje no kumenya...
ABARI MURI YESU NTA TEKA BAZACIRWAHO
Ese ni bande bari muri Yesu? Umuntu ajya muri Yesu gute? Kuki uri muri Yesu atazacirwaho iteka? Ni gute namenya ko ndi muri Yesu cyangwa ntarimo? Ibi bibazo umuntu wese yakagombye kubitekerezaho yitonze kandi turizera ko kubwo gufashwa n'Imana tubonera ibisubizo mu...
KWICISHA BUGUFI NYAKURI
Guhera igihe abakurambere bacu bacumuraga, umuntu yinjiwemo n’imbuto yo kwiyemera no kwikunda. Inarijye yahawe umwanya mu mutima, umuntu ntiyaba akiramya Imana ahubwo asigara yihimbaza ubwe. Uyu mwuka w’ubwibone ni wo wayaye inkuruzi y’ibibi byose tubona ku isi. Uyu...
IBIMENYETSO NI BIBIRI – WOWE UZAHITAMO IKIHE?
Ubutumwa bw’abamarayika batatu bwiswe ubutumwa bwiza bw’iteka ryose (Ibyahishuwe 14:6), ubu butumwa burakomeye cyane kandi ni ubw’urukundo bitewe nuko bwagenewe abazaba bariho mu gihe cyo kurangira kw’amateka y’isi kandi bugendereye kugirango bihane maze bazararwe ubugingo buhoraho.